00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Zuma ufunze yemerewe kujya gushyingura murumuna we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane, Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo yemerewe na gereza afungiwemo kuba yasohoka akajya kwitabira imihango yo gushyingura murumuna we witwa Michael witabye Imana.

Imihango yo gushyingura uyu murumuna wa Jacob Zuma iteganyijwe mu mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021.

Umuvuguzi w’urwego rushinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo, Singabakho Nxumalo, yavuze ko Jacob Zuma yemerewe uru ruhushya hashingiwe ku kuba akatiwe imyaka mike, kandi kumureka akagenda nta ngaruka byateza. Yavuze ko ubwo Zuma aza kuba ari muri uyu muhango atari ngombwa ko yambara impuzankano z’abagororwa.

Jacob Zuma w’imyaka 79 ari muri gereza aho ari kurangiza igifungo cy’amezi 15 yahawe nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusuzugura urukiko.

Yabaye visi-perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugera ubwo Perezida Thabo Mbeki yamwirukanaga mu 2005. Nyuma Zuma yabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2009 kugeza mu 2018.

Jacob Zuma ufunze yemerewe kujya gushyingura murumuna we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .