Yabitangaje ku wa Gatanu ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mbere yo gusubiza mu maboko y’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, ikigo cya gisirikare cya Rumangabo n’uduce tucyegereye.
Col Nzenze yavuze ko gusubiza icyo kigo ari ubushake bafite bwo guhagarika imirwano, bakinjira mu biganiro ari nabyo yizera ko bizakemura ibibazo bafite.
Ati “M23 imaze igihe igaragaza ubushake bwo guhagarika imirwano. Ntabwo intego yayo ari ikwigarurira uduce runaka. Iyo biba ari ukwigaruria uduce runaka, uyu munsi nakabaye ndi Kisangani kuko nta basirikare bahari bo kumpagarika. Mbabwije ukuri.”
Kisangani ni Umujyi uri mu ntara ya Orientale mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Congo.
Nzenze yavuze ko icyo bagamije ari amahoro, ariko ko nibaramuka bashotowe batazazuyaza kwirwanaho.
Ati “Nibakomeza kutugabaho ibitero, tuzirwanaho. Uko barushaho kutugabaho ibitero, ni ko tuzarushaho kwirwanaho kandi tuzabikora twagura aho tugenzura. Ni ko baduhatira gukomeza kwigizwaho uduce.”
Umutwe wa M23 umaze gutanga uduce tubiri, Rumangabo na Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Luanda mu minsi ishize, igamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!