Uru rubyiruko bivugwa ko ari rwinshi rwatawe muri yombi kuva mu cyumweru gishize kugeza tariki ya 9 Kanama 2024, nyuma y’impuruza imaze ibyumweru bibiri itangwa muri Ituri, y’uko abitwaje intwaro bikekwa ko ari M23 bari kwinjira muri iyi ntara.
Aba mbere babiri bafashwe mu cyumweru gishize ngo batorezwaga mu gace ka Boa hafi ya Tchomia, dosiye yabo ikaba yaramaze kugezwa mu Bushinjacyaha bwa gisirikare ku rwego rwa Ituri.
Abandi bafatiwe muri Tchomia ubwo bari baturutse ku mugezi wa Semliki muri segiteri ya Bahema y’Amajyepfo hafi y’umupaka wa Uganda tariki ya 9 Kanama. Igisirikare cya RDC kivuga ko icyo bari bagamije ari uguhungabanya umutekano w’iyi ntara.
Tariki ya 19 Nyakanga 2024, Guverineri wa Ituri, Lt Gen Johnny Luboya Nkashama, yatangaje ko hari abanyapolitiki bashaka kwinjiza M23 muri iyi ntara, babinyujije mu gukusanya urubyiruko kugira ngo rujye mu myitozo y’uyu mutwe.
Yagize ati “Kuri M23, hari abiyise abayobozi bari gukusanya urubyiruko rwa hano kandi bavugana na M23 kugira ngo bayizane muri Ituri. Murebe inzira twanyuzemo, mbere umutekano w’intara yose wari warahungabanye, ubu muri teritwari eshanu dufite, enye ziratekanye. Ese dusenye byose kubera bamwe bashaka kuzana umwanzi w’abaturage hano?”
Amakuru y’ukwinjira kwa M23 muri Ituri yakwirakwiye mu gihe uyu mutwe wari ukomeje kurusha imbaraga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, utangaza ko ufite intego yo gufata n’ibindi bice birimo umurwa mukuru, Kinshasa.
Ishasha ni kamwe mu duce tw’ingenzi M23 iherutse kwambura ingabo za RDC. Gasanzwe kifashishwa mu bucuruzi buhuza iki gihugu na Uganda, cyane cyane ubw’amafi n’imbaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!