00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itarurwa ry’iryinyo rya Patrice Lumumba rikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 14 Kamena 2021 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho u Bubiligi bwemereye uruhare rwabwo mu iyicwa ry’intwari y’Abanye-Congo mu guharanira ubwigenge, Patrice Lumumba, umuhango wo kugarura iryinyo rye bivugwa ko ari cyo gice cy’umubiri we gisigaye ukomeje kudindizwa n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 burushaho kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iryinyo rya Lumumba byari biteganyijwe ko rigarurwa kuri gakondo ye kuva muri Nzeri umwaka ushize ubwo urukiko rwo mu Bubiligi rwabitegekaga nyuma y’imyaka myinshi ribitswe mu Bubiligi ariko icyorezo cya Covid-19 gikomeza kuba imbogamizi.

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu myiteguro yo kwibuka Patrice Lumumba ku nshuro ya 60, umuhango uzatangira ku wa 21 Kamena ariko iryo ryinyo rikaba ritaragezwa mu gihugu, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko bashyize imbere ubuzima bw’abaturage.

Akomeza avuga ko igihugu cye cyari gihugiye cyane mu guhangana n’ubwandu ndetse n’impfu za Covid-19 byiyongeraga umusubizo batari guhita bashyira imbere iby’igarurwa ry’iryinyo mu gihe abaturage bari gutikizwa n’icyorezo nk’uko BBC ibitangaza.

Umukambwe Gérard Soete wahoze ari umujandarume w’u Bubiligi, mu 2000 ubwo yari mu kigero cy’imyaka 80, yavuze ko umurambo wa Patrice Lumumba wakorewe iyicarubozo ugacagagurwa ugashyirwa muri aside hagasigara amenyo make aho yahise abikamo rimwe.

Muri Kamena 1960 ni bwo Patrice Lumumba yagejeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bwigenge bigobotoye ubukoroni bw’Ababiligi aho uyu yahise anaba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’icyo gihugu ariko nyuma akaza guhita ahirikwa ku butegetsi agafungwa kugeza ubwo yicwaga arasiwe ku giti muri Mutarama 1961.

Tshisekedi yatangaje ko Lumumba nk’intwari y’ubwigenge bw’igihugu cye, azubakirwa urwibutso kandi iryo ryinyo rikazaba ryagejejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo kongera kwibuka iyo ntwari ku nshuro ya 61 mu mwaka utaha wa 2022.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yugarijwe n’ubwandu bushya bwa Covid-19 yihinduranyije aho perezida w’icyo gihugu avuga ko hashobora no gufatwa ingamba zikakaye zo guhangana n’icyo cyorezo mu minsi ya vuba.

Gutarura iryinyo rya Patrice Lumumba bikomeje kudindizwa n'ubwiyongere bwa Covid-19 muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .