Israel: Urukiko rwateye utwatsi abasabaga ko Netanyahu abuzwa gushyiraho Guverinoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Israel rwateye utwatsi ubusabe bw’imiryango itegamiye kuri Leta yasabaga ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu abuzwa gushyiraho Guverinoma nshya, kubera ibyaha akurikiranyweho bya ruswa.

Kuri uyu wa gatatu urwo rukiko rwatangaje ko ibyaha Netanyahu akurikiranweho bitamubuza gushyiraho Guverinoma, bikaba ari icyemezo cyiza kuri we kiratuma akomeza kuyobora Israel.

Nyuma y’amatora y’abagize Inteko ishinga Amategeko aherutse kuba ishyaka rya Netanyahu ntirigire ubwiganze, byabaye ngombwa ko akorana n’ishyaka rya Benny Gantz utavuga rumwe na Leta kugira ngo bagire ubwiganze maze bemererwe gushyiraho Guverinoma iyobowe na Netanyahu.

Imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri Leta yarabyamaganye, ivuga ko ari amayeri yo kugira ngo Netanyahu akomeze kuyobora agumane ubudahangarwa bwo kutaburanishwa ku byaha bya ruswa akekwaho.

Urukiko rw’ikirenga rwari rwashyikirijwe ikirego rwatangaje ko nta mpamvu n’imwe rubona mu mategeko, yatuma Netanyahu adashyiraho Guverinoma ihuriweho.

Biteganyijwe ko Guverinoma ya Netanyahu na Gantz izarahira kuwa 13 Gicurasi 2020.

Ubufatanye bwa Netanyahu na Gantz buje nyuma y’ukwezi habaye amatora ya gatatu mu gihe kitageze ku mwaka, ariko hakabura ishyaka rigira ubwiganze ngo ryemererwe gushyiraho Guverinoma ryonyine.

Netanyahu na Gantz bemeranyije ko Netanyahu azaba Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’amezi 18, yungirijwe na Gantz. Umwanya wa Minisitiri w’Intebe wungirije ntiwabagaho muri Israel.

Igihe cya Netanyahu nikirangira, bazahinduranya. Imyanya muri Guverinoma nayo izagabanywa ishyaka Likud rya Netanyahu ndetse n’impuzamashyaka ya Gantz izwi nka Blue and White n’andi mashyaka yabiyunzeho.

Urukiko rwashimangiye ko nta cyabuza Netanyahu gushyiraho Guverinoma nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .