Isoko rusange rya Afurika ryitezweho kuzakura abagera kuri miliyoni 30 mu bukene bukabije

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 19 Ukuboza 2019 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ribumbatiye amahirwe yo gukura abagera kuri miliyoni 30 mu bukene bukabije ariko kubigeraho bizaterwa n’amavugurura ashyiraho politiki ihamye n’ingamba zo koroshya ubucuruzi.

Byatangajwe na Raporo y’agateganyo ya Banki y’Isi, yagaragarijwe abakuru b’ibihugu i Accra muri Ghana mu Cyumweru gishize ubwo ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byakiraga inama zitandukanye z’ubucuruzi zigamije kwihutisha isoko rusange.

Incamake y’iyo raporo ivuga ko amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi b’ibihugu 44 bya Afurika ku wa 21 Werurwe 2018 i Kigali, kuyashyira mu bikorwa bizatuma ubukene bugabanyuka by’umwihariko abagera kuri miliyoni 30 bazava mu bukene bukabije ni ukuvuga 1.5% by’abatuye uyu mugabane.

Muri iyo raporo handitse ko "Mu Burengerazuba bwa Afurika, ubukene buzagabanyukaho miliyoni 12 mu gihe muri Afurika yo hagati bazaba miliyoni 9.3 naho Iburasirazuba bazaba ari miliyoni 4.8"

Raporo ivuga ko "AfCFTA ifite amahirwe yo kuzamura abagera kuri miliyoni 67.9 bangana na 3.6 % ku mugabane wose mu 2035. Ku murongo w’abakene bifashije, bakoresha $ 5.50 ku munsi”.

Banki y’Isi yerekana ko mu 2015 miliyoni 415 z’abatuye Afurika bariho mu bukene bukabije, bakoresha $1.90 ku munsi.

Mu bice bitandukanye muri Afurika usanga imibare y’ubukene itandukanye.

Bari kuri 41.1% muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ariko bakaba munsi ya 3% muri Afurika y’Amajyaruguru ya Afurika. Muri Repubulika ya Centrafrique ni 77.7% nyamara bakaba kuri 0.4% muri Algeria na Misiri.

Biteganyijwe ko ubukene bukabije bwaganyuka kugera kuri 10.9% mu 2035 buvuye kuri 34.7% bwariho mu 2015.

Impuguke zagaragaje ko amasezerano ya AfCFTA azarema isoko ryagutse ku Isi hagendewe ku bihugu bifitemo uruhare.

Amasezerano ahuje abaturage miliyari 1.3 b’ibihugu 54 bifite umusaruro mbumbe wa tiriyari $ 3.4.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (UNECA), Vera Songwe, avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizinjiza miliyari $ 1.8 rigatanga n’imirimo mishya miliyoni ebyiri ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyo raporo nshya ivuga ko abatarize n’abagore bazabona amahirwe y’imirimo.

Raporo ivuga ko abantu bazabona imirimo mu bijyanye n’ingufu, inganda, ubucuruzi n’izindi serivisi. Icyakora ikavuga ko bitazasaranganywa mu buryo bungana.

Abakora mu buhinzi bazagera kuri 60% ndetse umushahara kuri ba nyakabyizi batize ukazamuka cyane bitewe no kwagura ibikorwa by’ubuhinzi.

Ivuga ko “Mu 2035, umushahara ku batazobereye ibyo bakora uziyongeraho 9.3% kurusha uwari usanzwe naho abakora ibyo bize ni 5.8 %. Umushahara ukaziyongera cyane ku bagore kurusha abagabo”.

Gutangira ibikorwa by’isoko rusange byafunguriwe mu nama idasanzwe y’inteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe AU i Niamey muri Niger muri ku wa 7 Nyakanga uyu mwaka.

Ni inama yafatiwemo ibyemezo by’ingenzi bitandukanye birimo ko AfCFTA itangira ubucuruzi ku wa 1 Nyakanga 2020.

Isoko rusange rya Afurika ribumbatiye amahirwe menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .