Iki gitero cyagabwe saa yine z’ijoro ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2022. Cyaguyemo abantu 13.
Abayobozi b’inzego z’ibanze batangaje ko hari abantu baburiwe irengero nyuma y’icyo gitero, ariko igisirikare cyo cyavuze ko 12 ari bo bitabye Imana.
Usibye abantu bishwe, hari n’inzu ndetse n’ikigo nderabuzima byatwitswe.
Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe wa ADF ni bo bagabye igitero mu Mujyi wa Lume. Babanje gutera Ikigo Nderabuzima ndetse n’agace ka Mwangaza.
Iki gitero cyigambwe na Islamic State mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa Gatandatu, ubinyujije kuri Telegram.
Nta makuru arambuye Islamic State yatanze nk’uburyo icyo gitero cyagabwe n’ibindi bicyerekeye.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abatangabuhamya babiri bavuze ko abagabye igitero bishe abantu mu kigo nderabuzima, batunga agatoki abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF), umutwe ukomoka muri Uganda umaze imyaka myinshi urwanira mu mashyamba ya Congo.
Umuvugizi w’Igisirikare, Anthony Mualushay, yavuze ko abagabye igitero ari abo mu mutwe ukorana na ADF ndetse bakoresha uburyo bumwe bw’imirwanire.
Yavuze ko igisirikare cyishe batatu muri abo barwanyi, kinafata umwe ubwo cyageragezaga guhangana n’abagabye igitero mu Mujyi wa Lume mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yasobanuye ko hari icyenda bitabye Imana barimo abana batatu, mu gihe umuforomo wari mu bitaro we yavuze ko yabonye imirambo 13 irimo ine y’abishwe batwitswe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!