Ishyaka rya Besigye mu nzira zo guhosha umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Werurwe 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda riyobowe na Dr Kizza Besigye, ryatangaje ko rigiye gufungura ibiganiro na leta y’u Rwanda.

Ryavuze ko rigiye gukora ibi nyuma y’aho ibihugu byombi bikomeje kutumvikana, ibintu byatumye mu minsi ishize imipaka y’ibihugu byombi itaba nyabagendwa nk’uko byari bisanzwe.

U Rwanda rushinja Uganda kwakira no gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, gutoteza abanyarwanda bajya muri iki gihugu no kubafunga.

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi bari mu mwiherero i Gabiro ko Uganda yananiwe gukemura ikibazo ifite kuva mu myaka 20 ishize.

Museveni ngo yakomeje kwica amatwi ku bibazo u Rwanda rwamugaragarizaga ko akwiye gukemura.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri wese wifuza ko igihugu cye kidahungabanwa, nawe ubwe adakwiye guhungabanya ibindi.

The Independent cyavuze ko Umuvugizi wa FDC, Ssemujju Nganda yavuze ko ibibazo biri hagati y’abayobozi babiri atari byiza ku baturage bo hasi.

Yatangaje ko ku bw’ineza y’abaturage ba Uganda, bazandikira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Richard Sezibera kugira ngo bamenye neza uko ikibazo kimeze.

Yavuze ko mu gihe baba babonye igisubizo bazacyohereza mu nama y’amadini, basaba ko yategura ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.

Ssemujju yavuze ko uru rwandiko ruzoherezwa muri iki cyumweru mu Rwanda.
Uyu muyobozi yagaragaje ko bazahitamo ubuhuza bw’abanyamadini kubera uburyo bafatwa muri sosiyete.

Yatangaje ko mu gihe ubu bwumvikane bwaba butagezweho, abaturage ba Uganda n’u Rwanda, abacuruzi n’abandi batuye ku mipaka aribo bazakomeza guhura n’ibihombo.

Yasabye Museveni w’imyaka 74 ko yagombye kuba muri we avuga amahoro aho kurangwa n’intambara.

Yakomeje avuga ko “Niba Museveni ashaka kurwana, agomba kujya muri Somalia guhanga na Al-shabab.”

Hashize iminsi u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano warwo no kuba rutoteza abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa, kugeza aho u Rwanda rwaburiye abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Depite Ibrahim Ssemujju Nganda usanzwe ari n'umuvugizi w'ishyaka rya FDC riyobowe na Dr Kizza Besigye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza