00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka ANC riyoboye Afurika y’Epfo rishobora gutakaza imyanya myinshi mu Nteko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2024 saa 06:59
Yasuwe :

Abasesenguzi bagaragaza ko ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo rishobora gutakaza imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bitewe n’ibibazo byugarije iki gihugu birimo ubushomeri, ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, ruswa n’inyerezwa ry’umutungo bikomeje kumunga inzego zacyo.

ANC yagize ijambo rikomeye mu miyoborere ya Afurika y’Epfo kuva mu myaka 30 ishize ubwo yahagararirwaga mu matora na Nelson Mandela, waje kuyobora iki gihugu, yungirizwa na Thabo Mbeki wari Visi Perezida.

Ikusanyabitekerezo ku buryo abaturage bo muri Afurika y’Epfo batekereza ko bishobora kuva mu matora yo ku wa 29 Gicurasi 2024 ryagaragaje ko ANC ishobora kubona amajwi ari munsi ya 40% mu Nteko, mu gihe mu matora yabaye mu 2019 yari yabonye amajwi 57,5%.

Mu gihe byagenda nk’uko ibyavuye muri iri kusanyabitekerezo ribigaragaza, ANC ishobora gufata icyemezo cyo kwihuza n’andi mashyaka atavuga rumwe na yo mu rwego rwo kugabanya igitutu kuri Perezida Cyril Ramaphosa, abaye yongeye gutorwa.

Umushakashatsi kuri politiki wigisha muri kaminuza ya Witwatersrand, Nicole Beardsworth, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje, yagize ati “Ntabwo ntekereza ko ANC yabona amajwi arenga 50%. Bagiye kugira imishyikirano yo kugira ihuriro. Ikibazo gikomene ni: nande?”

Umuyobozi w’ishyaka DA (Democratic Alliance) rihabwa amahirwe yo kwegukana imyanya myinshi mu Nteko, John Steenhuisen, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024 yabwiye abaturage bari bateraniye mu gikorwa cyo kwiyamamaza i Cape Town, ko impinduka zikenewe mu buyobozi bw’iki gihugu, na bo bagaragaza ko bamushyigikiye.

Umuyobozi w’irindi shyaka IFP (Inkatha Freedom Party), Velenkosini, ridafite imbaraga muri Afurika y’Epfo, we yatangarije abaturage bari mu ntara ya KwaZulu Natal ko icyo we yifuza ari uko iki gihugu cyabona undi muyobozi utari uwa ANC.

Yagize ati “IFP iri mu gikorwa kigamije gukura ANC ku butegetsi, hanyuma ikaba rimwe mu mashyaka ashyiraho politiki muri guverinoma, ikanagabanya ubwiganze bwa ANC kugeza munsi ya 50%. Turahamagarira abantu kugira icyo bakora, bagatora IFP kugira ngo dukureho ANC yananiwe inshingano ibafiteho.”

Perezida Ramaphosa ubwo yari kumwe n’abaturage muri stade iri i Johannesburg yatangaje ko yumva agahinda k’abaturage baterwa n’ibibazo birimo ubushomeri, abasezeranya ko nibongera kugirira ANC icyizere, izabikemura muri manda itaha.

Ramaphosa yagize ati “Dufite gahunda yo gushakira akazi Abanyafurika y’Epfo benshi. Mu bikorwa byo kwiyamamaza, mu ngo z’abaturage, mu kazi, mu mihanda no mu midugudu, abenshi mu bantu bacu batubwiye uburyo bagowe no kubona akazi kugira ngo babone icyo baha imiryango yabo. Tuzakora byinshi kandi byiza. Ishyaka ryonyine ryo muri Afurika y’Epfo ryakunga ubumwe bw’abaturage benshi ni ANC.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko gutora ANC bizafasha Afurika y’Epfo gukomeza urugendo rw’iterambere, ariko ngo nibatora andi mashyaka, bashobora kuzasubira mu bihe by’umwijima byabanjirije ubutegetsi bwa ANC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .