Tariki ya 19 Mata 2025 ni bwo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani, yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa bya PPRD.
Icyo gihe, Minisitiri Shabani yasanishije iki cyemezo n’uruzinduko Kabila yagiriye mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23 bahanganye n’ingabo za Leta ya RDC.
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, we yagaragaje ko uruzinduko rwa Kabila muri uyu mujyi rushimangira ibimenyetso Leta ifite bihamya ko uyu munyapolitiki ari mu bayobozi ba AFC/M23.
Umunyamabanga Uhoraho wungirije, Ferdinand Kambere, yatangaje ko ibikorwa bya PPRD byasubukuwe ku wa 6 Gicurasi bitewe n’uko iminsi yari yarahagaritswe ari bwo yarangiye.
Kambere yasobanuye ko Leta ya RDC itigeze igaragaza ibimenyetso bihamya niba Kabila aba muri AFC/M23 cyangwa niba iri shyaka rikorana n’iri huriro.
Nubwo iri shyaka ryasubukuye imirimo, Leta ya RDC yaryambuye ikibanza kirimo icyicaro cyaryo gikuru i Kinshasa, inasaba Umushinjacyaha gutangira inzira igamije kurisenya.
Minisitiri Mutamba yasobanuye PPRD igomba guseswa kuko ngo Kabila ari we uyobora AFC/M23, kandi ko abayobozi bakuru b’iri shyaka bashyigikiye iri huriro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!