00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PPRD rya Kabila ryasubukuye ibikorwa nyuma yo guhagarikwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 May 2025 saa 09:39
Yasuwe :

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ryasubukuye ibikorwa nyuma y’iminsi 15 rihagaritswe by’agateganyo na Leta.

Tariki ya 19 Mata 2025 ni bwo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani, yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa bya PPRD.

Icyo gihe, Minisitiri Shabani yasanishije iki cyemezo n’uruzinduko Kabila yagiriye mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23 bahanganye n’ingabo za Leta ya RDC.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, we yagaragaje ko uruzinduko rwa Kabila muri uyu mujyi rushimangira ibimenyetso Leta ifite bihamya ko uyu munyapolitiki ari mu bayobozi ba AFC/M23.

Umunyamabanga Uhoraho wungirije, Ferdinand Kambere, yatangaje ko ibikorwa bya PPRD byasubukuwe ku wa 6 Gicurasi bitewe n’uko iminsi yari yarahagaritswe ari bwo yarangiye.

Kambere yasobanuye ko Leta ya RDC itigeze igaragaza ibimenyetso bihamya niba Kabila aba muri AFC/M23 cyangwa niba iri shyaka rikorana n’iri huriro.

Nubwo iri shyaka ryasubukuye imirimo, Leta ya RDC yaryambuye ikibanza kirimo icyicaro cyaryo gikuru i Kinshasa, inasaba Umushinjacyaha gutangira inzira igamije kurisenya.

Minisitiri Mutamba yasobanuye PPRD igomba guseswa kuko ngo Kabila ari we uyobora AFC/M23, kandi ko abayobozi bakuru b’iri shyaka bashyigikiye iri huriro.

PPRD yatangaje ko yasubukuye ibikorwa byayo tariki ya 6 Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .