Yarashwe mu gatuza isasu ryangiza ibihaha: Ibyabereye ku rugamba Déby yiciweho bikagirwa ibanga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Mata 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

“Perezida wa Repubulika, Umukuru w’Igihugu, Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Idriss Déby Itno, yahumetse umwuka we wa nyuma agerageza kurinda ubusugire bw’igihugu ku rugamba.” Aya ni amagambo Umuvugizi w’Igisirikare cya Tchad, Gen Azem Bermandoa Agouna, yavuze ku wa Kabiri mu gitondo ubwo yamenyekanishaga urupfu rw’uwari Perezida, Maréchal Idriss Déby.

Icyo gihe byavuzwe ko yazize ibikomere yarashwe ubwo yari mu mirwano ingabo ze zari zihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa Front pour l’Alternation et la Concorde au Tchad (FACT) washakaga guhirika ubutegetsi bwe.

Umutwe w’abarwanyi wa FACT washinzwe na Mahamat Mahdi Ali, wahoze ari umugenzuzi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo nyuma akaza kwihuza n’Ihuriro ry’imitwe ivuga ko iharanira Demokarasi n’Amajyambere (UFDD) ryatangijwe na Général Mahamat Nouri, wari Minisitiri w’Ingabo wa Tchad akaza kwigomeka kuri Perezida Itno mu 2006.

Muri Mata 2016, nibwo Mahdi Ali yatangije uwo mutwe wiganjemo abo mu bwoko bw’Aba-Gorane, ari nabwo Hissène Habré wahiritswe ku butegetsi na Itno mu 1990 akomokamo. Intego nyamukuru ya FACT kwari ukwisuganya igahirika Guverinoma ya Perezida Itno no guhorera bene wabo.

Wagiye kwisuganyiriza muri Libya wifatanya n’abarwanyi ba Maréchal Khalifa Haftar bafata umurwa mukuru Tripoli, bamaze kuwufata imiryango mpuzamahanga ishyigikiye Haftar imusaba ko abanyamahanga bakurwa muri icyo gihugu.

Ni muri ubwo buryo FACT yasubiye muri Tchad bitateguwe, itizwa umurindi na Haftar ngo ihirike ubutegetsi bwa Itno cyane ko yari inabifite mu mugambi.

Ku wa 11 Mata ubwo muri Tchad habaga amatora, Idriss Déby itno yaje no gutsinda, Abarwanyi ba FACT binjiye muri Tchad bavuye muri Libya.

Nyuma y’igihe gito aba barwanyi bari bageze mu gace Kanem, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mao. Aha aba barwanyi bari bari ni muri kilometero 300 uvuye mu Murwa Mukuru N’Djamena.

Nyuma yo kubona ko asumirijwe, Perezida Idriss Déby yohereje izindi ngabo zijya kunganira izari zisanzwe muri aka gace, ariko biranga biba iby’ubusa kuko abarwanyi b’uyu mutwe bari bitwaje intwaro ziremereye ziganjemo izakozwe n’Abarusiya.

Perezida Idriss Déby ku rugamba

Uretse kuba Perezida, mbere y’uko afata ubutegetsi Idriss Déby yanabaye umusirikare ukomeye wa Tchad kuko yageze no ku rwego rwo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo. By’umwihariko uyu mugabo yari afite ubuhanga mu bijyanye no kugurutsa indege za gisirikare ndetse akaba yari yarabyigiye mu Bufaransa.

Nyuma yo kugera ku butegetsi yabaye nk’uwanga guheba burundu uyu mwuga w’igisirikare yari yarinjiyemo ari muto kuko yakunze kugaraga yambaye impuzankano za gisirikare ndetse ntatinye no kujya ku irasaniro.

Mu 2020 Inteko ishinga Amategeko ya Tchad yahaye Idriss Déby Itno ipeti rya ’Maréchal du Tchad’ biba igihamya nta kuka ko uyu mugabo akibona nk’umusirikare.

Kujya ku rugamba Idriss Déby Itno yari yarabigize ibisanzwe nubwo yari Perezida kuko nko mu 2020 yari mu mirwano ingabo ze zahanganyemo n’aba barwanyi ba FACT hafi y’Ikiyaga cya Tchad. Ibi yabikoraga mu gutera akanyabugabo ingabo ze no kuzereka ko ari kumwe nazo.

Ku wa 17 Mata Maréchal Idriss Déby Itno yongeye gufata icyemezo cyo gusubira ku rugamba. Amakuru dukesha Jeune Afrique agaragaza ko uyu mugabo yahagurutse mu Murwa Mukuru, N’Djamena Saa Yine zijoro ari mu modoka ya Toyota idatoborwa n’amasasu.

Iki gihe Maréchal Idriss Déby Itno yari ari kumwe n’umusirikare wakundaga kumugenda iruhande witwa Khoudar Mahamat Acyl. Uyu Koundar ni muramu wa Idriss Déby kuko avukana n’umugore we Hinda Déby Itno.
Muri uru rugendo bari bakikijwe kandi n’imodoka zirimo abasirikare bakomeye ba Tchad nka Gen Taher Erda na Gen Mahamat Charfadine Abdelkerim.

Maréchal Idriss Déby Itno yari ategererejwe mu gace ka Mao n’abasirikare be bari ku rugamba barimo n’umuhungu we, Mahamat Idriss Déby.

Mbere yo kugera muri uyu Mujyi wa Mao, Maréchal Idriss Déby Itno yasabye umushoferi wari umutwaye guhagarara akavugana gato n’abasirikare bakuru bari bayoboye ingabo ku rugamba.

Nyuma yo kumuha amakuru y’uko imirwano imeze, yarongeye yinjira mu modoka akomeza urugendo. Mu rukerera rwo ku wa 18 Mata nibwo Idriss Déby Itno n’abari bamuherekeje bageze mu gace ka Nokou kari kuberamo imirwano. Aka gace gaherereye muri kilometero 40 mu Majyaruguru ya Mao.

Mu kugera aha Déby Itno yasanze rwambikanye hagati y’Ingabo za Tchad zari ziyobowe n’umuhungu we n’abarwanyi ba FACT. Muri iki gihe ingabo z’iki gihugu zari zabashije guhashya aba barwanyi kuko zahabwaga amakuru n’Intasi z’Abafaransa.

Mu masaha yakurikiye urugamba rwaje gukomera ndetse abarwanyi b’uyu mutwe wa FACT batangira kwigaranzura ingabo z’igihugu, nyuma ya saa Sita, Idriss Déby Itno yafashe umwanzuro wo kwigira ku rugamba nyir’izina nk’uko yajyaga abigenza.

Aherekejwe n’abamurinda yinjiye mu modoka asaba umushoferi kumujyana ahari kubera imirwano neza. Muri uru rugendo nibwo itsinda ry’abasirikare ryari riri kumwe na Idriss Déby ryahuye n’abarwanyi ba FACT babarasaho amasasu arimo n’iryamufashe mu gatuza rikamwangiza ibihaha.

Nyuma yo kuraswa Idriss Déby yahise asubizwa inyuma, Ingabo ziyobowe n’umuhungu we zikomeza kurwana n’aba barwanyi ndetse zibabuza gukomeza kwigira imbere.

Muri iki gihe abari kumwe na Idriss Déby bahise bahamagara i N’Djamena basaba ko bahabwa kajugujugu kugira ngo kugira ngo uyu mugabo agezwe kwa muganga, gusa iyi kajugujugu yaje kugera mu kigo cy’Ingabo za Tchad kiri hafi n’Umujyi wa Mao yatinze ndetse na Perezida Idriss Déby yamaze gushiramo umwuka.

Iyo byabaga ngombwa Perezida Idriss Déby yasubiraga ku rugamba kugira ngo atere ingabo ze akanyabugabo

Urupfu rwe rwagizwe ibanga

Mu ijoro ryo ku wa 18 Mata iyi Kajugujugu yajyanye umurambo wa Perezida Idriss Déby i N’Djamena. Kugeza iki gihe amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yari azwi gusa n’abantu ba hafi mu muryango we n’abo mu gisirikare.

Amakuru y’uko Idriss Déby yapfuye yatangiye gucicikana ku gicamunsi cyo ku wa 19 Mata nyuma y’umunsi umwe yitabye Imana. Hagati aho wa muhugu we wari uyoboye urugamba nawe yahise asubira mu Murwa Mukuru, kugira ngo yitabire ibiganiro bigena uko igihugu kigiye gukomeza kuyoborwa.

Nyuma y’amasaha make byahise bitangazwa ko Tchad igiye kuyoborwa n’ubutegetsi bwa gisirikare buzaba buyobowe na Mahamat Idriss Déby umuhungu wa Idriss Déby.

Idriss Déby yitabye Imana nyuma y’igihe gito bitangajwe ko ariwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 79,32%, aho yaje imbere ya Albert Pahimi Padacké wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Perezida Idris yapfuye nyuma y'igihe gito agizwe Maréchal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .