Inzige zishobora kongera kwibasira Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Loni ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) ryateguje ko muri Afurika y’Iburasirazuba hashobora kwibasirwa n’inzige nyuma y’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe ‘Gati’ bimaze iminsi biyogoza Somalia.

FAO yatangaje ko iyo mvura nyinshi ishobora gutuma inzige zirushaho kororoka ku bwinshi.

Uwo muryango wavuze ko amarumbo y’inzige biteganyijwe ko azagera mu majyepfo ya Somalia no muri Ethiopia, agakomeza mu Majyaruguru ya Kenya mu cyumweru cya kabiri cy’Ukuboza uyu mwaka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ibihumbi by’inzige byangije imyaka y’abaturage muri Afurika y’Iburasirazuba. Loni ivuga ko icyiciro cya kabiri gishobora kuba kibi kurusha icya mbere.

Inzige zibasiye Afurika y’Iburasirazuba uyu mwaka nizo za mbere zangije byinshi muri ako gace mu myaka 70 ishize.

Hari ubwoba ko inzige zishobora kongera kwibasira Afurika y'Iburasirazuba (Photo: Ben Curtis/AP)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .