Aba barwanyi bambuwe n’intwaro zitandukanye mu Karere ka Garissa nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga. Binjiye muri Kenya mu myaka ishize mu rwego rwo gushyira igitutu kuri iki gihugu ngo kivane ingabo zacyo mu butumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia.
Al-Shabab yagabye ibitero byinshi ku bigo by’inzego zishinzwe umutekano, amashuri, ibinyabiziga, imijyi n’ibikorwaremezo by’itumanaho mu Burasirazuba bwa Kenya uretse ko ubukana n’ubwinshi bwabyo bigenda bicika intege muri iyi myaka ya vuba.
Mu 2013 igitero cyagabwe ku iguriro rya Westgate mu Mujyi wa Nairobi cyahitanye abantu 67. Mu cyumweru gishize aba barwanyi bishe abakozi bane ubwo imodoka yabo yaterwaga bombe mu gace ka Garissa. Ku wa Kabiri, umuntu umwe yishwe na gerenade muri ako gace nk’uko polisi yabitangaje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!