00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzara n’ibura ry’imiti biravuza ubuhuha muri gereza y’i Goma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 November 2024 saa 03:08
Yasuwe :

Abafungiye muri gereza ya Munzenze iherereye mu Mujyi wa Goma muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwibasirwa n’inzara n’indwara zitandukanye kubera ibura ry’ibiribwa n’imiti.

Amakuru y’ibi bibazo biri muri iyi gereza yatangiye kujya hanze ku wa 2 Ugushyingo 2024.

Radio Okapi yatangaje ko ibiribwa n’imiti byashize mu bubiko bw’iyi gereza ya Munzenze ifungiyemo abarenga 4000, bitewe n’uko imiryango y’abagiraneza yayifashaga yahagaritse ibikorwa.

Mu miryango yahagaritse gutanga ubufasha bw’imiti n’ibiribwa yageneraga iyi gereza harimo MSF/Hollande.

Abayobozi b’iyi gereza batashatse ko amazina yabo ajya hanze bavuze ko ibi bibazo bishobora gutuma imfungwa zirakara zikigaragambya, basaba ko ubuyobozi bwa RDC bwagira icyo bukora.

Ibi bibaye nyuma y’uko umubare w’abafungiye muri gereza ya Munzenze ukomeje kwiyongera bitewe ahanini na operasiyo yiswe "Safisha Muji wa Goma" igamije guta muri yombi abanyabyaha bo muri uyu mujyi.

Gereza ya Munzenze ifungiyemo abarenga 4000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .