Inzara iraca ibintu mu bihugu 60 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Ukwakira 2018 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Ibihugu 60 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika byugarijwe n’inzara, nk’uko raporo y’imiryango itegamiye kuri leta ‘Concern Worldwide wo muri Irlande na Welthungerhilfe wo mu Budage wabigaragaje.

Inzara ikomeye iri mu bihugu nka Tchad, Yemen, Madagascar, Zambie na Sierra Leone, byagera muri Centrafurika ikahaba mu buryo bukabije.

Iyi raporo yamuritswe n’Umuryango Cesvi wo mu Butaliyani, igaragaza ko Miliyoni 124 z’abatuye Isi zifite ikibazo gikomeye cy’inzara mu gihe miliyoni 151 z’abana bagwingiye kubera kubura amafunguro arimo indyo yuzuye, mu gihe abagera kuri miliyoni 51 ubuzima bwabo buri mu kaga.

Gusa ngo igiteye inkeke nuko abayobozi ba bimwe mu bihugu birimo Somalia, u Burundi, na Syria batemera ko bahabwa inkunga y’ibiribwa kandi abaturage babikeneye.

Muri iyi raporo bavuga ko hari ibihugu byagerageje gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa birimo; Ethiopie, u Rwanda, Sri Lanka na Bangladesh.

Nubwo inzara igihari, hari intambwe yatewe mu kuyirwanya hagati ya 2000 na 2018, kuko mu bihugu 119 yagabanutseho ku kigero cya 7.

Mu bihugu 79 biri kuri uru rutonde birimo inzara cyane, ibigera kuri 29 gusa nibyo bizaba byakemuye ikibazo cy’inzara mu 2030.

Umuyobozi bwa CESVI, Daniela Bernacchi, yavuze ko ubufatanye bw’imiryango mpuzamahanga, za guverinoma na sosiyete sivile ari ingenzi mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa mu turere dutandukanye turimo inzara.

Avuga ko gukemura ikibazo cyihutirwa bidatanga igisubizo kirambye ko ahubwo hakenewe ishoramari na gahunda z’iterambere rirambye.

Kuri miliyoni 68.5 bari bafite aho batuye, abagera kuri miliyoni 40 babaye impunzi mu bihugu byabo kubera inzara.

Bimwe mu bihugu ntibyemera ko bifite inzara ngo bihabwe inkunga y'ibiribwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza