Inyubako za Kampala International University zigiye gutezwa cyamunara ni izagombaga gukoreshwa nk’amashuri n’ibindi bikorwa bifitanye isano na yo ziherereye muri Kenya mu gace ka Kajiado.
Ni inyubako ziri mu kibanza gifite ubuso bwa hegitari zirenga 24 ahitwa Kisaju, nko muri kilometero 1.5 uvuye ku muhanga mugari wa Nairobi-Namanga.
The Eastafrican yanditse ko izi nyubako zituzuye neza zigizwe n’iyagombaga gukoreramo ubuyobozi y’amagorofa atatu, inyubako eshanu z’amagorofa ane zagombaga kuba amashuri, isomero ry’amagorofa atatu, ibikoni bibiri n’uburiro, inzu y’amagorofa ane igenewe amacumbi n’indi igenewe amacumbi y’abanyeshuri.
Hari kandi inzu yo kwakiriramo abantu (Guest House) y’amagorofa ane, ububiko, inyubako y’abashinzwe umutekano n’inzu y’ibyumba bine byo kuraramo yubatse mu buryo busanzwe.
Itangazo rya Valley Auctioneers rigaragaza ko cyamunara izakorwa ku wa 19 Nzeri 2024.
Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala (KIU) yamenyekanye mu Rwanda kubera guha bamwe barimo n’abahoze ari abakozi ba Leta impamyabumenyi z’impimbano mu byiciro bitandukanye by’amasomo ya kaminuza.
Inguzanyo iyi kaminuza yari yasabye ngo yubake ishami ryayo muri Kenya yari miliyoni 15$. Yasabwe mu 2014 ariko ifata miliyoni 10$, ndetse ubu yari igeze kuri miliyoni 24$ igomba kwishyura kubera inyungu ya 9.5% yatangiye kubarirwaho kuva muri Mutarama 2018.
Mu manza zabaye KIU yarazitsinzwe ndetse n’ubujurire irabutsindwa, igerageje gutambamira igurishwa ry’izi nyubako ariko Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rubitesha agaciro ruvuga ko kuva hari uburenganzira uruhande rumwe rugaragaza ko butubahirijwe atari impamvu z’ubujurire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!