00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyeshyamba zo muri Centrafrique zashinze ibirindiro muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 September 2024 saa 03:26
Yasuwe :

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa UPC urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrique kuva muri Gicurasi 2024 washinze ibirindiro bihoraho mu ntara ya Bas-Uele muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe uyoborwa na Ali Darasa wahungiye muri RDC ubwo wotswaga igitutu n’abasirikare bo mu mutwe wigenga wa Wagner ukomoka mu Burusiya.

Kuva abarwanyi ba UPC bagera muri iyi ntara ya RDC, barangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gushimuta Abanye-Congo no gusahura imitungo yabo, cyane cyane muri teritwari ya Ango, Bondo na Poko.

Umushakashatsi Adolphe Chober Agenonga uyobora umuryango Ebuteli, yasobanuye ko mbere y’uko UPC ishinga ibi birindiro, yari inasanzwe ihungabanya umutekano muri iyi ntara.

Yatanze urugero ku bitero bibiri UPC yagabye muri Ango muri Gashyantare n’ikindi cyo muri Werurwe 2024 yashimutiyemo Abanye-Congo 30, itwika inzu 35.

UPC izambya kurushaho umutekano wo muri iyi ntara n’ubusanzwe yari isanzwe ihungabanywa n’amakimbirane y’aborozi bo mu bwoko bwa Mbororo Fulani n’abahinzi b’Aba-Azande.

Agenonga yagaragaje ko Leta ya RDC itita kuri iki kibazo, kuko bisa n’aho imbaraga zose zose izishora mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakorera umutwe wa M23.

Kutita kuri iki kibazo kwa Leta ya RDC ngo kwatumye UPC yinjira muri Bas-Uele ntacyo yikanga, kuko nta ngabo z’igihugu zigeze ziyikoma mu nkokora.

Inyeshyamba za UPC zirwanya ubutegetsi bwa Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .