00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyerezwa ry’umutungo muri RDC, abakiristu biciwe mu misa: Agezweho muri Afurika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 June 2022 saa 03:31
Yasuwe :

Umugenzuzi Mukuru w’Imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari amakosa n’inyerezwa ry’umutungo mu kigo cya Leta gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gécamines.

Hari hashize iminsi umugenzuzi w’imari ari mu iperereza ku ikoreshwa ry’umutungo wa Gécamines hagati ya 2010 na 2020 ubwo icyo kigo cyari kiyobowe na Albert Yuma wari inshuti y’akadasohoka ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida. Yuma yirukanywe ku buyobozi bw’icyo kigo mu Ukuboza umwaka ushize.

Hagaragajwe amanyanga mu masezerano icyo kigo cyagiye gisinyana n’abafatanyabikorwa, kutabasha kwishyura imisoro, kunyereza umutungo n’ibindi.

Umugenzuzi w’imari yagaragaje ko atabashije kubona irengero rya miliyoni 400 z’amadolari muri miliyoni 600 z’amadolari icyo kigo cyagombaga guha Leta nk’imisoro n’inguzanyo cyahawe.

Hagaragajwe kandi ko amafaranga menshi yakoreshejwe hishyurwa abayobozi b’icyo kigo imishahara aho kuyakoresha mu bindi bikorwa by’iterambere. Nko muri miliyari ebyiri z’amadolari zinjijwe mu myaka icumi, miliyari 1,5 z’amadolari yakoreshejwe hishyurwa abakozi n’abayobozi.

Abafatanyabikorwa ba Gécamines binjije miliyari 25 z’amadolari ariko muri izo nyungu zose miliyoni 564 z’amadolari nizo Gécamines yabonyeho nk’inyungu.

Inyubako ikoreramo ikigo gecamines i Lubumbashi

CEDEAO yagumishirijeho ibihano Mali, Guinée na Burkina Faso

Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) wagumishijeho ibihano ku bihugu birimo Mali, Guinée na Burkina Faso biyobowe n’abahiritse ubutegetsi.

Mu nama y’uwo muryango yahuje abakuru b’ibihugu kuwa Gatandatu i Accra muri Ghana, byari byitezwe ko boroshya ku bihano birimo iby’ubukungu byafatiwe ibyo bihugu nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare.

Nko kuri Mali, uwo muryango wanze inzibacyuho y’amezi 24 yatanzwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, uvuga ko adakwiye kurenga amezi 16. Icyakora ntabwo babashije kumvikana ku cyakorwa, bemeza ko umwanzuro nyawo kuri Mali uzafatwa ku wa 3 Nyakanga.

Iyo nama yakurikiwe n’iy’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo mu bungerazuba bwa Afurika (Uemoa), aho Mali na Burkina Faso byari byizeye ko bizakurirwaho ibihano by’ubukungu muri iki gihe bwifashe nabi.

Nka Burkina Faso aho gukuraho ibihano, uwo muryango washyizeho Mahamadou Issoufou wahoze ayobora Niger kugira ngo abe umuhuza uzafasha mu gukemura amakimbira ya politiki muri Burkina Faso.

Burkina Faso yatanze imyaka itatu y’inzibacyuho ariko CEDEAO ntibikozwa.

Uwo muryango kandi wanze amezi 36 yatanzwe n’ubutegetsi bwa Guinée, uvuga ko ari igihe kirekire.

CEDEAO yashimye ibimaze gukorwa n’ubutegetsi muri ibyo bihugu bitatu mu kugarura umutekano, gusa bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’imibereho mibi y’anbaturage kidakemuka.

Nigeria: Abantu biciwe mu rusengero

Abantu bitwaje intwaro bishe abaturage bari bagiye gusenga muri Paruwasi ya St. Francis Catholic Church iherere muri Leta ya Ondo, mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Byabaye kuri iki cyumweru ubwo abakiristu bizihizaga umunsi mukuru wa pentekositi. Mu bapfuye harimo abana benshi nk’uko Africa News yabitangaje. Umupadiri wari uyoboye misa yarashimuswe.

Ntabwo abayobozi bigeze batangaza umubare w’abishwe icyakora hari bamwe mu badepite bavuze ko basaga 50.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi baryamye mu maraso mu rusengero.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yamaganye ubwo bwicanyi, avuga ko ari ubugwari bukabije ku babikoze.

Ntabwo haramenyekana abagize uruhare muri ubu bwicanyi dore ko Leta ya Ondo itari isanzwe izwiho ubugizi bwa nabi bw’abitwaje intwaro.

Abasaga 50 nibo baguye mu Kiliziya muri Leta ya Ondo muri Nigeria

Tanzania: U Bwongereza bwasabwe gusubiza miliyoni 8 z’amadolari bwatwaye mu nguzanyo ivugwamo ruswa

Ikibazo cya ruswa ivugwa mu nguzanyo Tanzania yahawe cyongeye kugarukwaho kuva aho umwe mu Banyatanzania bakigizemo uruhare yasabye u Bwongereza kugarura miliyoni 8,4 z’amadolari bwatwaye mu buryo budakwiye, akishyurwa guverinoma ya Tanzania.

Uyu ni uwitwa Sioi Graham Solomon, wagiye mu rukiko asaba igaruzwa rya miliyoni 8,4 z’amadolari yiswe inyungu ya Banki yo mu Bwongereza yitwa Standard Bank Plc (yahindutse ICBC Standard Bank Plc) aturutse ku nguzanyo ya miliyoni 600 z’amadolari yahawe Tanzania.

Standard Bank yemeye icyaha ko yabonye mu buryo butanyuze mu mucyo miliyoni 600 z’amadolari yo gufasha Tanzania kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwaremezo mu mwaka wa 2011/2012, icibwa amande ya miliyoni 25,2 z’amadolari kubera ko yananiwe gukumira ruswa.

Amasezerano yabaye mu 2013. Abayobozi mu nzego za leta, abayobozi ba banki na sosiyete yigenga bakuyemo akayabo ka miliyoni 12 z’amadolari ya Amerika bahawe nka ruswa kugira ngo boroshye isinywa ry’ayo masezerano.

Kuri ubu Sioi yatanze ubusabe ku Rukiko Rukuru rwa Tanzania atesha agaciro icyemezo cya Guverinoma cyo gutwara miliyoni 8,4 z’amadaolari [atari ayayo] Standard Bank yagaragaje ko ari inyungu yavuye mu masezerano y’inguzanyo.

The Citizen yatangaje ko Sioi yasabye urukiko kwemeza ko miliyoni 8,4 z’amadolari ari ay’abaturage ba Tanzania kandi agomba kwishyurwa guverinoma ya Tanzania kuko ari yo mugenerwabikorwa rukumbi.

Avuga ko Tanzania yagizweho ingaruka nyuma y’aho Standard Bank yemeye ko amasezerano yagiranye na guverinoma yakozwe mu buryo budaciye mu mucyo kandi bidakwiye ko u Bwongereza butigeze bugira aho buhurira n’aya masezerano bwahabwa inyungu.

Sioi yakoreraga Stanbic Bank nk’uyihagarariye mu by’amategeko ndetse n’umunyamabanga. Ni umwe mu bantu batatu b’Abanyatanzania bafunzwe bashinjwa ibyaha by’iyezandonke muri ibi bikorwa by’inguzanyo.

Abandi barimo uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’imisoro muri Tanzania, Harry Kitilya n’uwahoze ari umuyobozi ushinzwe ishoramari akaba na MISS Tanzania, Shose Sinare.

Tanzania yasubijeho ikumira ry’ubucuruzi bw’inyamaswa zo mu gasozi mu mahanga

Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo kamere muri Tanzania, Pindi Chana yasubijeho ikumira ry’ubucuruzi bw’inyamaswa zo mu gasozi mu mahanga.

Pindi yasohoye iteka nyuma y’amakuru yasakaye avuga ko guverinoma yisubiyeho ku cyemezo cyari cyarafashwe mu 2016 cyo guhagarika ijyanwa mu mahanga ry’inyamaswa zo mu gasozi.

The Citizen yatangaje ko ku wa Gandatu guverinoma yari yatangaje ko kubuza iyoherezwa mu mahanga ry’inyamaswa zo mu gasozi bibaye bihagaritswe by’agateganyo.

Ibi byafunguriraga imiryango benshi bashoboraga gukora ubucuruzi bw’inyamaswa kandi batabyemerewe.

Abarengera uburenganzira bw’inyamaswa n’izindi nzego basabye ko iki cyemezo gisubirwamo. Nyuma y’umunsi umwe, Guverinoma yahise yisubiraho.

Tanzania yasubijeho ikumira ry'ubucuruzi bw'inyamaswa zo mu gasozi mu mahanga

Uganda: Ubwandu bwa Covid-19 bwongeye kuzamuka

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko ubwandi bwa Covid-19 bwongeye kuzamuka ugereranyije n’uko byari bihagaze muri Kamena 2021 ubwo hadukaga virusi yihinduranyije ya Delta.

Minisitiri Jane Aceng mu butuma yanyujije kuri Twitter, ntiyigeze agaragaza imibare y’ubwandu bushya ariko yongeyeho ko igihugu cyiteguye kurengera ubuzima bw’abaturage kurusha uko byari bimeze mbere.

Inkuru ya BBC ivuga ko hafashwe ingamba zirimo gukingira abantu bose, kwambara agapfukamunwa igihe cyose ku bantu bafite intege ndetse n’iz’isuku nko gukaraba intoki.

Uganda yafunguye ibikorwa byose by’ubukungu muri Mutarama uyu mwaka, nyuma ya Guma mu Rugo yatumye amashuri afungwa hafi imyaka ibiri.

Mu ngamba Uganda yafashe zo kurwanya ubwandu bwa Covid-19 harimo gukingira abantu bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .