Iri tsinda riyobowe n’Umuyobozi w’uru rugaga, Hassan bin Moejeb Al-Huwaizi, rigizwe n’abo mu rwego rw’ubucuruzi mu ngeri zinyuranye barenga 25, n’intumwa kuva mu nzego zitandukanye za leta.
Uru ruzinduko kandi ruri mu murongo w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati wo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika ikigaragaramo amahirwe menshi mu ishoramari.
Muri uru ruzinduko, hateganyijwe inama y’ubucuruzi hagati Arabie saoudite na Kenya izabera muri Kenya, inama nk’iyo hagati y’iki gihugu na Tanzania, n’indi izabera mu Rwanda.
Uretse ibiganiro bizahuza izi ntumwa za Arabie saoudite n’abikorera muri ibi bihugu, iri tsinda rizagirana ibiganiro byihariye n’abo mu nzego za Leta n’abaminisitiri baho.
Umugabane wa Afurika na Arabie Saoudite bimaze igihe kitari gito bifitanye imikoranire mu by’ubucuruzi, umuco ndetse abaturage ku mpande zombi bakagenderana.
U Rwanda na Arabie Saoudite by’umwihariko, bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi kuva mu 2018, aho icyo gihe ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubutwererane.
Muri Kamena 2021 kandi, ibi bihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.
U Rwanda na Arabie Saoudite kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye zirimo ubwa peteroli. Hasanzwe kandi umubano mwiza ku bihugu byombi mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo.
Magingo aya, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byoroshye gushoramo imari yaba ku benegihugu no ku banyamahanga, bikaba bihura cyane n’ibikubiye mu ntego zarwo z’Icyerekezo 2050.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!