Izo mpuguke zageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe, bikaba biteganyijwe ko zizasoza uruzinduko tariki 12 Werurwe 2023.
Bazahura n’abayobozi bakuru muri RDC barimo Perezida w’icyo gihugu, Minisitiri w’Intebe, abagize Guverinoma, abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco), rivuga ko abo bantu bazakomereza uruzinduko rwabo mu Burasirazuba bw’igihugu muri Kivu y’Amajyaruguru no mu mujyi wa Goma,guhura n’abavanywe mu byabo n’intambara.
Bzaganira kandi n’imiryango mpuzamahanga igamije kugarura amahoro muri icyo gihugu. Uruzinduko rwabo ruzasozwa n’ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma.
Izi ntumwa zigiye muri RDC mu gihe ingabo z’icyo gihugu zimaze umwaka mu mirwano n’umutwe wa M23, uvuga ko uharanira iyubahirizwa ry’amasezerano yasinywe mu 2013 ndetse no guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Congo yo ivuga ko ntacyo izaganira na M23 kuko ibafata nk’umutwe ukomoka mu mahanga ufashwa n’u Rwanda, ibintu u Rwanda rwamaganye kenshi rwivuye inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!