Robert Kyagulanyi na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba basanzwe baterana amagambo ahanini babinyujije kuri Twitter, gusa muri iyi minsi bigenda bifata indi ntera kuko nta munsi wirenga umwe atagaragaje ko anenga ibikorwa by’undi.
Uku guterana amagambo kwakuruwe n’ubutumwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashyize kuri Twitter yibaza impamvu Robert Kyagulanyi ajya agaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza yambaye imyenda ijya kumera nk’iya gisirikare kandi atari we.
Ubu butumwa Muhoozi yari yashyize kuri Twitter yaje kubusiba nyuma y’amasaha make.
Bwagiraga buti “Oh nshuti Bobi wanjye! Kuki yambaye umutuku kuva ku ijosi kugera ku ino ? kugerageza kuba umusirikare nta myitozo na mike. Hagire ubwira uyu murumuna wanjye muto ko tuzamutsinda bikomeye mu matora.”
Aya magambo ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yazamuye uburakari bwa Robert Kyagulanyi maze nawe abinyujije kuri Twitter ati “Ubutumwa buturutse kwa Muhoozi Kainerugaba, umuhungu w’umunyagitugu Museveni! Museveni yamuhaye impano y’ipeti rya Lt. General! Ndacyeka yabisibye ( aya magambo yari yanditse) nyuma yo kubyuka avuye mu isindwe! Nabonye abenshi mu banya-Uganda bamujora banamuseka, ariko bikwiye kuduhangayikisha, iri niryo tsinda rifite imbunda rishinzwe umutekano wacu!"
Yakomeje ati “Igisebo gikomeye ku gihugu cyacu ni uko wambaye impuzankano yacu! Ni ikimwaro ku bagabo n’abagore biyubashye bambaye impuzankano zacu bakora cyane kugira ngo barinde igihugu. Abanyabyaha mu kangurira kwica no gukorera iyicarubozo abaturage ntibazabatabara wowe na so igihe abaturage bazaba bahagurutse ngo birwaneho.”
Tweets from Muhoozi Keinerugaba, Dictator Museveni's son! M7 gifted him with rank of Lt. General! I guess he deleted them after waking up from a drunken stupor! I've seen most Ugandans mock & laugh at him, but it shd worry us this is the group with guns in charge of our security! pic.twitter.com/qb5FVZhIXu
— BOBI WINE (@HEBobiwine) December 31, 2020
The real insult to our nation is that you wear our uniform! Such an embarrassment to the decent men & women in uniform who work hard to keep our nation safe. The criminals you arm to murder & torture citizens won't save you & your father when citizens rise up to defend themselves pic.twitter.com/5DMQfPWhg2
— BOBI WINE (@HEBobiwine) December 31, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!