Ni mu mavugurura iyi nkoranyamagambo yakorewe muri Kamena uyu mwaka aho hongewemo amagambo nka Uhuru, Githeri, Chang’aa, Busaa, Nyama choma, Asante sana, Collabo, Come-we-stay, Jembe, Pressed, Sambaza, Sheng, Tarmac n’ayandi.
Eleanor Maier ushinzwe ubwanditsi mu nkoranyamagambo ya Oxford, yasobanuye ko amagambo yongewemo arimo ibinyazina n’inshinga bikoreshwa henshi ku Isi no mu bihugu bikoresha cyane Icyongereza.
Ati ”Harimo menshi yatiwe mu ndimi za Afurika by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba nka benga, boma, duka, harambee, hlonipha na Uhuru,"
Muri Kamena uyu mwaka iyi nkoranyamagambo yongewemo arenga 700 mashya, harimo atamenyerewe nka ankle-biter, sharenting, Mozart na Liszt.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!