Inka zo muri Uganda zigiye guhabwa ibyangombwa by’amavuko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Uganda igiye gutangira kwandika inka n’aborozi bari muri icyo gihugu ndetse no gutanga ibyangombwa by’amavuko ku nka kugira ngo bamenye inkomoko y’umusaruro wazo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Vincent Ssempijja kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko izo ngamba nshya zijyanye n’ibyo basabwa iyo bajyanye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku masoko y’i Burayi.

Ssempijja yavuze ko basabwa kwerekana inkomoko y’ibicuruzwa bajyanye kugira ngo babashe kumenya aho byaturutse igihe hari ibigaragayemo ikibazo.

Yagize ati “Abahinzi n’aborozi bazahabwa nimero ku buryo niharamuka hagize ikibazo kigaragara ku musaruro wabo, bazakurikirana bamenye aho cyaturutse.”

Yavuze ko impamvu bashaka no gutanga ibyangombwa by’amavuko ku matungo yo muri icyo gihugu, ari uko amasoko bafite hanze y’igihugu abasaba kubagemurira inka zifite amezi hagati ya 15 na 24.

Ubuhinzi n’ubworozi ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwa Uganda kuko butunze abasaga 70 % by’abaturage b’icyo gihugu, bukagira uruhare rwa 25 % ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Ubuhinzi n’ubworozi ni kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwa Uganda kuko butunze abasaga 70 % by’abaturage b’icyo gihugu, bukagira uruhare rwa 25 % ku musaruro mbumbe w’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza