00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’Imari igenerwa igisirikare cya Congo yazamuweho 300% igera kuri miliyari 1$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 10:29
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iteganya kuzamura ingengo y’imari yashyiraga mu bya gisirikare ku kigero cya 300%, ikagera kuri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika , mu rwego rwo kurushaho kongerera imbaraga uru rwego hagurwa intwaro nshya ari na ko hinjizwa abandi basore n’inkumi.

Kugeza ubu uyu mushinga w’ingengo y’imari nshya y’umwaka wa 2023 uri gusuzumwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu. Ugena ko muri uwo mwaka izaba ingana na miliyari 14,6$, ivuye kuri miliyari 11$ zari zigenewe uyu mwaka.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishize yagennye ko “Muri izi miliyari 14,6%, ibijyanye n’igisirikare bizaba byihariye 10,4% kuko bizahabwa ingengo y’imari ya miliyari 1$.”

Ugereranyije n’amafaranga yari yatanzwe uyu mwaka, bivuze ko ingengo y’imari igenewe igisirikare izazamukaho 300%.

Biteganyijwe ko aya mafaranga azakoreshwa muri gahunda zo kuvugurura igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagurwa intwaro nshya cyane cyane indege za gisirikare, kuvugurura ibigo bya gisirikare ndetse no muri gahunda zo kongerera ingabo imyitozo no kwinjiza urundi rubyiruko mu gisirikare.

Minisitiri w’Intebe wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde yavuze ko icyemezo cyo kongera ingengo y’imari cyafashwe mu rwego rwo kurushaho guha agaciro igisirikare.

Ati “Igihe kirageze ngo duhe agaciro ubwitange n’umurava by’abasirikare bacu kuri ubu bari ku rugamba rwo kurinda igihugu cyacu n’abaturage bacyo. Ku basirikare bose, n’imiryango y’inzirakarengane zaguye mu bikorwa bya kinyamaswa, Minisitiri w’Intebe arabizeza ubufasha bwa Guverinoma.”

RDC ifashe umwanzuro wo kuzamura ingengo y’imari mu bya gisirikare mu gihe ingabo zayo zihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ibintu byatumye Perezida Tshisekedi asaba ko hinjizwa abandi basore bashya biteguye kurwanira igihugu cyabo.

Ni umwanzuro ufashwe kandi mu gihe RDC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23 no kugaragaza ko mu gihe bibaye ngombwa yiteguye kwinjira mu ntambara.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, Félix Tshisekedi yahamagariye inzego zose mu gihugu zaba abanyapolitiki, abaturage n’inzego z’umutekano, guhagurukira rimwe bakarwanira ubusugire bw’igihugu, kubera ko umutwe wa M23 utoroheye ingabo za Leta.

Mu guca amarenga ko intambara yeruye ari yo itahiwe, Tshisekedi yavuze ko mu gukemura ibibazo RDC irimo, yari ifite amahitamo abiri: dipolomasi cyangwa intambara.

Tshisekedi yakomeje ati "Nahisemo kubanza ubwo buryo mbere, mbere yo kugera ku bwa kabiri mu gihe nta musaruro bwaba butanze."

Yakomeje ati "Ndagira ngo nibutse ko kwemera gushaka umuti binyuze mu mahoro ntaho bihuriye no kuba turi abanyantege nke cyangwa dufite ubushobozi buke bwo guhangana n’uwo ari we wese watugabaho intambara ashaka kugerageza ukwihangana kwacu, ahubwo ni umuco wacu w’amahoro."

Ingengo y’Imari igenerwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazamuweho 300% igera kuri miliyari 1$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .