Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Uganda yohereje abasirikare bagera ku 1700, bo kurwanya uwo mutwe ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam uzwi nka Allied Democratic Forces (ADF).
Ubu butumwa bwagombaga kumara amezi atandatu, nyuma hakamenyekana niba bwongerewe igihe cyangwa niba bugomba gusozwa.
Umuvugizi wa Operation Shujaa, Colonel Mak Hazukay, yabwiye Radio Okapi ko kuri uyu wa 1 Kamena ari bwo hasinywe amasezerano yongerera igihe ubu butumwa, kubera ko ikibazo bwashyiriweho kitarakemuka.
Ingabo ku mpande zombi zafashe iki cyemezo nyuma y’isuzuma ryakozwe ku mezi atandatu ubu butumwa bumaze, ryabereye mu mujyi wa Fort Portal muri Uganda.
Ku wa 17 Gicurasi 2022, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko biteguye kuvana ingabo muri Congo mu byumweru bibiri biri imbere, mu gihe amezi atandatu zahawe ku butaka bwa Congo yaba atongerewe.
Yanditse kuri Twitter ati "Operation Shujaa izasozwa mu buryo bweruye mu byumweru 2, ukurikije ibiteganywa n’amasezerano ahari. Yagombaga kumara amezi atandatu. Igihe cyose ntahawe andi mabwiriza n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo cyangwa Umugaba Mukuru w’Ingabo, nzavana ingabo zacu muri RDC mu byumweru bibiri."
Icyo gihe ariko yongeyeho ko ubutumwa bushobora gukomeza mu gihe ba Perezida Kaguta Museveni na Félix Antoine Tshisekedi bakwemeza kubwongerera igihe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!