00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Uganda zoherejwe muri Congo ziri mu gihirahiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2022 saa 08:19
Yasuwe :

Hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo igihe ingabo za Uganda zahawe cyo kurwanya umutwe wa ADF ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kirangire. Ntabwo ziramenya niba kizongerwa, cyangwa niba zigomba guterura intwaro zazo zigasubira i Kampala.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Uganda yiteguye kuvana ingabo muri Congo mu byumweru bibiri biri imbere.

Ni mu gihe amezi atandatu zahawe ku butaka bwa Congo yaba atongerewe.

Uganda yohereje muri RDC abasirikare bagera mu 1,700, ari nabo benshi b’amahanga boherejwe muri icyo gihugu uvanyemo abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.

Bari mu bikorwa byo kurwanya ADF bafatanyije n’Ingabo za Congo (FARDC), mu gikorwa bise Operation Shujaa.

Lt Ge Muhoozi kuri uyu wa Kabiri yanditse kuri Twitter ati "Operation Shujaa izasozwa mu buryo bweruye mu byumweru 2, ukurikije ibiteganywa n’amasezerano ahari. Yagombaga kumara amezi atandatu. Igihe cyose ntahawe andi mabwiriza n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo cyangwa Umugaba Mukuru w’Ingabo, nzavana ingabo zacu muri RDC mu byumweru bibiri."

Mu butumwa bwakurikiyeho ariko, Muhoozi yaciye amarenga ko bishoboka ko ubu butumwa bwakongezwa andi mezi atandatu.

Yakomeje ati "Kugira go bisobanuke neza, Operation Shujaa izakomeza n’andi mezi atandatu mu gihe ba perezida bombi, Kaguta Museveni na Nyakubahwa Tshisekedi bakwemeza kuyongerera igihe. Bombi ni abayobozi bareba kure. Ingabo zihuriweho za UPDF na FARDC zishimiye gukomeza gukuraho ADF!"

Umutwe wa ADF watangiriye ibikorwa byo guteza umutekano muke imbere muri Uganda, ariko uza kwimukira mu mashyamba y’uburasirazuba bwa RDC.

Uheruka kwemeza ko watangije imikoranire n’umutwe mpuzamahanga w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Isla, wa Islamic State.

Ni umutwe wagabye ibitero bitandukanye byishe inzirakarengane ku butaka bwa Uganda.

Mu minsi ishize watangiye no kwagura imikorere mu karere, ndetse mu Rwanda haheruka gufatirwa abantu bakekwaho kuba abarwanashyaka bawo, bashakaga kugaba ibitero bitandukanye mu mujyi wa Kigali.

Ni umutwe kandi uvugwa mu mikoranire n’undi witwaje intwaro umaze iminsi uhungabanya umutekano muri Mozambique.

Harabura ibyumweru bibiri ngo igihe UPDF yahawe ku butaka bwa Congo kirangire
Izi ngabo ntiziramenya niba zigomba kuva cyangwa kuguma muri RDC
UPDF na FARDC zikomeje gufatanya mu guhangana na ADF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .