Zinjiye muri uyu mujyi nyuma y’ubwumvikane hagati ya guverinoma ya Uganda n’iya RDC, hagamijwe ahanini kurinda umutekano w’ibikorwa byo kubaka umuhanda wa Butembo-Beni.
Umuyobozi w’uyu mujyi, Mowa Baeki Telly Roger, yahaye ikaze ingabo za Uganda. Yasobanuye ko kujya muri Butembo ari igikorwa kigize ‘Operation Shujaa’ yo kurwanya ADF.
‘Operation Shujaa’ yatangijwe n’ingabo za Uganda mu Ugushyingo 2021. Zifatanya n’iza FARDC mu gusenya ibirindiro by’uyu mutwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Meya Roger yasabye abaturage guha izi ngabo ubufasha zikeneye, ababurira ko uzagerageza kuzibangamira azafatwa nk’umwanzi w’amahoro, agezwe mu butabera.
Ingabo za Uganda zoherejwe muri Butembo mu gihe Leta ya RDC ifite impungenge ko umutwe witwaje intwaro wa M23 uri mu bice bimwe na bimwe muri teritwari ya Lubero ushobora gufata uyu mujyi.
Izi mpungenge zagaragajwe mu mpera za Kamena 2024, ubwo abarwanyi ba M23 bari bamaze gufata Kanyabayonga ifatwa nk’isangano ry’inzira ziva Butembo na Beni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!