00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Uganda zavumbuye aho ADF yitorezaga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 June 2022 saa 04:50
Yasuwe :

Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zavumbuye ahantu umutwe w’iterabwoba wa ADF wajyaga ukorera ibisasu, mu birometero 60 uvuye mu murwa Mukuru Kampala.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Felix Kulayigye ubwo yari kumwe n’abanyamakuru aho yabatemberezaga aho ADF yakoreraga ibyo bisasu mu gace ka Kikubajinja mu karere ka Luwero.

Mu Ugushyingo umwaka ushize mu mujyi wa Kampala hagabwe ibitero byahitanye abantu icyenda. Leta yatangaje ko byakozwe n’umutwe wa ADF ufite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe umuntu wiziritseho igisasu yagiturikirije imbere ya sitasiyo ya Polisi, nyuma y’iminota itatu undi agiturikiriza mu muhanda ugana ku Nteko Ishinga Amategeko.

Aho hakorerwaga ibisasu n’imyitozo yo kubikora ni mu nzu y’umuturage. Muri kimwe mu byumba bye niho hari haracukuwe indaki zo kubikoreramo.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko batangije kuhakeka nyuma y’abaturage babahaye amakuru, ko muri urwo rugo nta muntu ucyemerewe kwinjira cyangwa gusohokamo.
Hasanzwe ibyuma, imisumari n’imikwege, amasasu n’imbunda nto.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo ingabo za Uganda n’iza Congo byatangije ibikorwa byo guhiga umutwe wa ADF umaze imyaka isaga 25 mu mashyamba ya Congo. Uyu mutwe ukorana n’undi w’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, wa ISIS.

Aha niho hasanzwe inzu yakorerwagamo imyitozo na ADF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .