00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Uganda na RDC zirakekwaho kwica inzirakarengane mu bitero zagabye kuri ADF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukuboza 2021 saa 08:48
Yasuwe :

Abayobozi mu Muryango w’Abibumbye batangaje kuri uyu wa Gatatu ko bagiye gukora igenzura ku bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu byakozwe n’ingabo za Uganda n’iza RDC mu bitero zagabye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirwanya umutwe wa ADF.

Aziz Thioye, uhagarariye Ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri RDC (UNJHO), yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko uru rwego rugiye gucukumbura uruhare rw’izi ngabo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu mu bikorwa zihuriyeho.

Yagize ati “Kumisha amasasu nta gutoranya bishobora kuba byaratikije byinshi bigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu bari baherereye mu gace ADF yarimo bitavuze ko bifatanyije na yo.”

“Amasasu ashobora kuba yarahitanye abaturage bari mu bikorwa byayo kuko ari mu gace gakorerwamo ubuhinzi bitewe n’uko habayeho kurasa batigeze baburirwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko Loni itegereje ko ibizava mu iperereza ari byo bizagaragaza ukuri ku byangijwe.

Yakomeje ati “Hari ishuri ryigaruriwe n’ingabo za Uganda (UPDF) mu gace ka Kamango bituma amasomo asubikwa, icyo UNJHO ifata nko kwica amategeko mpuzamahanga.”

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ingabo za Uganda zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bitatu bya ADF, Umutwe w’iterabwoba ukunze gushinjwa ubwicanyi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kuba uherutse kugaba ibitero by’iterabwoba mu Mujyi wa Kampala.

Mu mpera z’Ugushyingo, ingabo za Uganda zemerewe n’abayobozi ba RDC kugaba ibitero ku birindiro bya ADF muri Pariki ya Virunga mbere y’uko zambuka umupaka zigiye gufatanya n’iza RDC kurwanya uyu mutwe.

ADF yashinze ibirindiro byayo mu Burasirazuba bwa Congo mu 1995; uri mu mitwe yitwaje intwaro iteye inkeke muri aka karere. Ushinjwa ko wishe abantu ibihumbi by’abasivile mu myaka 10 ishize.

Ingabo za Uganda hamwe n'iza RDC zirakekwaho kugaba ibitero ku birindiro bya ADF zititaye ku baturage bari muri ibyo bice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .