Ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, aho bivugwa ko harashwe hifashishijwe indege za gisirikare.
Sudani imaze igihe ishinja UAE gufasha ingabo z’umutwe w’Inkeragutabara (RSF) umaze umwaka n’igice urwana n’ingabo za Leta mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni intamnbara yatumye abasaga miliyoni umunani bahunga, mu gihe abasaga miliyoni 25 bugarijwe n’inzara.
Ntacyo Sudani yatangaje ku birego bya UAE, gusa hatangajwe ko byinshi mu rugo rwa Ambasaderi byangiritse.
Urwego rushinzwe kugenzura ibijyanye n’ibihano muri Loni ruherutse gutangaza ko hari ibimenyetso simusiga by’uko UAE ifasha RSF.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!