Izi ngabo zikabakaba 2000 ziri mu kigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) mu mujyi wa Goma na Sake kuva yafatwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Zimeze nk’imfungwa z’intambara kuko zigenzurwa na M23.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko izi ngabo ziganjemo iza Afurika y’Epfo zikwiye gusubira mu bihugu zaturutsemo, ntizizongere kwifatanya n’iza RDC muri iyi ntambara.
Kanyuka yagize ati “Abavandimwe b’Abanyafurika baba mu kigo cya MONUSCO, Abanyafurika y’Epfo, twabasabye gutaha iwabo. Twavuze kenshi ko twiteguye kubaha inzira, bakagenda…Twababwiye ko bashobora kunyura mu Rwanda, bagasubira iwabo. Twe nta kibazo tubifiteho.”
Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, aherutse kwemerera ikinyamakuru The Africa Report ko igihugu cyabo giherutse kohereza ingabo i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, kugira ngo zizacyure izigenzurirwa i Goma na Sake.
Nk’uko byagenze mbere yo gucyura imirambo y’abasirikare 14 ba SADC bapfiriye muri RDC, Minisitiri Motshekga yasobanuye ko kugira ngo M23 irekure aba basirikare, hazabaho ibiganiro kandi ngo kugira ngo batahe iwabo, bisaba umwanzuro wa SADC.
Umwe mu basirikare baganiriye n’ikinyamakuru The Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo yagize ati “Yego turi mu butumwa bwa SADC iriya, kandi bwarangira mu gihe SADC yabyanzura. Ariko ntacyo bifasha abaheze i Goma na Sake badashobora gukurwayo hatabanje kuba ibiganiro na M23. Ni ibintu bibiri bihabanye.”
Mu muhango wo gusezera ku basirikare bapfiriye muri RDC, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yaciye amarenga ko ubutumwa bw’ingabo za SADC buzakomeza mu gihe umutekano utaraboneka mu burasirazuba bwa RDC.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko nyuma y’aho Ramaphosa atanze ubu butumwa, bamwe mu basirikare b’iki gihugu barakaye, bagaragaza ko uyu Mukuru w’Igihugu ari kwirengagiza ubuzima abagizwe imbohe z’intambara bari kunyuramo.
Mu gihe ijambo rya Ramaphosa riteguza aba basirikare ko bashobora kutava muri RDC, undi musirikare wavuganye n’iki kinyamakuru, yatangaje ko uburyo bagenzurwamo na M23 buteye “akaga, ubwoba kandi busebetse.”
Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) na Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare bahuriye muri Tanzania, banzura ko intambara ihagarara, ikibuga cy’indege cya Goma kigafungurwa, Leta ya RDC ikaganira na M23.
Kanyuka yasobanuye ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma abasirikare ba SADC bakabaye bakoresha bitashoboka bitewe n’uko imihanda yacyo n’iminara y’ubugenzuzi yacyo byangijwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Bari banzuye ko mu minsi itanu, abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC na SADC bazahurira, bagakora raporo y’uburyo iyi myanzuro izubahirizwa mu rwego rwa gisirikare. Gusa bivugwa ko batigeze bahura kubera impamvu itaramenyekanye.
Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, Siphiwe Dlamini, yabajijwe impamvu inama y’abagaba bakuru yagombaga kubera muri Zimbabwe itabaye, asubiza ko ibyo byabazwa ibiro by’abanyamabanga bakuru ba EAC na SADC. Ati “Sindi umuvugizi w’iyi miryango yombi.”
Byari byarateganyijwe ko raporo abagaba bakuru bagombaga gukora, bari kuyishyikiriza ba Minisitiri b’ingabo bo muri iyi miryango, na bo bagahura mu minsi 30 kugira ngo bayemeze.
Mu gihe iyubahirizwa ry’imyanzuro y’inama ya EAC na SADC rikomeje kugenda gake, icyizere ku basirikare ba SADC baheze i Goma na Sake na cyo gikomeza gukendera. Inama y’abagaba bakuru yashoboraga kugena ahazaza habo.
Mu bishoboka bivugwa mu gihe abasirikare ba SADC baguma mu bugenzuzi bwa M23, imishyikirano idatanze umusaruro, harimo kuba Afurika y’Epfo ishobora kwifashisha ingabo ziri hagati ya 700 na 800 yohereje i Lubumbashi kugira ngo zibabohoze ku ngufu.
Amwe mu masoko yo mu nzego z’umutekano mu Burundi, yemeje ko tariki ya 5 Gashyantare, Afurika y’Epfo yohereje abandi basirikare n’intwaro i Bujumbura gusa icyabajyanyeho nticyahise kimenyekana, nubwo gihuzwa n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
M23 na yo igaragaza ko yiteguye guhangana n’uwo ari we wese wagerageza kwifatanya na Leta ya M23 mu kuyirwanya, ndetse yeruye ko ifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, igasubiza RDC ku murongo mwiza mu rwego rw’ubukungu, umutekano, imibereho n’ubutabera.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!