00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za SADC zateguje intambara kuri M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 May 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SAMIDRC, zateguje ko zigiye gutangiza intambara ku mutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni nyuma y’igitero cyagabwe mu nkambi ya Mugunga iherereye mu Mujyi wa Goma tariki ya 3 Gicurasi 2024, cyatwaye ubuzima bw’impunzi zigera kuri 16, kigakomeretsa izindi zigera kuri 30.

Uyu muryango, SADC, kuri uyu wa 5 Gicurasi watangaje ko umutwe wa M23 ari wo wagabye iki gitero kandi ko cyagize ingaruka ku basivili, barimo benshi bahunze, umuhanda wa Sake-Goma unyuzwamo ibitunga abaturage na wo urafungwa.

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare irimo M23, ryo ryagaragaje ko iki gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo igisirikare cy’igihugu, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro; riteguza ko Perezida Félix Tshisekedi azaryozwa ingaruka z’ibikorwa bye ku Banye-Congo.

SADC ititaye ku byatangajwe na AFC, yatangaje ko ku bufatanye n’ingabo za RDC, SAMIDRC igiye gutangiza ibitero bigamije gusenya M23, kugarura amahoro n’umutekano no gufungura imihanda minini.

Yagize iti “SAMIDRC ku bufatanye n’ingabo za RDC, izakora ibikorwa byo gusenya M23, ibungabunge amahoro n’umutekano, inarinde abasivili n’imitungo yabo ibindi bitero. Ibi bikorwa bigamije gufungura imihanda no gukora ibishoboka kugira ngo abaturage barindwe ubwoba, kwimuka no kwicwa; bakomeze ubuzima bwabo nta kuvangirwa.”

SAMIDRC igizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Ubutumwa ifite mu Burasirazuba bwa RDC kuva Ukuboza 2023 ni ubwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane M23.

Ingabo za SADC, SAMIDRC, zimaze iminsi zitoza iza RDC gukoresha imbunda nini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .