00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za RDC zarashe indege ya gisivili muri Minembwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 June 2025 saa 02:57
Yasuwe :

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarasiye indege ya gisivili ku kibuga cy’indege gito cya Minembwe, teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zifashishije drones.

Hari amakuru avuga ko drones zarashe iyi ndege zaturutse i Bujumbura mu Burundi, zinjira muri RDC zinyuze muri teritwari ya Uvira.

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo ukomoka muri Minembwe yatangaje ko iyi ndege yari yikoreye imfashanyo zirimo imiti, yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2025.

Yasobanuye ko abatuye muri Minembwe bamaze imyaka myinshi barafungiwe inzira banyuragamo bajya kurema amasoko, kandi ko bambuwe ibintu byose by’ibanze bakenera mu buzima.

Ati “Indege ya gisivili yonyine yagiyeyo, itwaye imfashanyo cyane cyane imiti, yarashwe na Leta, bitera inkomere zirimo umuyobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’umwana ufite imyaka hafi umunani, ubu bari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Minembwe, aho byumvikana ko nta miti ihari.”

Nyarugabo yibukije Leta ya RDC ko kugaba ibitero ku basivili bigize ibyaha by’intambara.

Ibi byashimangiwe n’umwe mu bayobozi bakuru bungirije b’ihuriro AFC/M23, Freddy Kaniki, wagize ati "Kurasa indege ya gisivili itwaye ibikoresho by’ubuvuzi nk’imfashanyo y’ubutabazi, ni icyaha cyibasira inyokomuntu n’icyaha cy’intambara."

AFC/M23 imaze igihe itabariza abatuye muri Minembwe, cyane cyane Abanyamulenge. Isobanura ko Leta ya RDC ifite umugambi wo kubarimbura.

Nyarugabo yasobanuye ko iyi ndege yari yikoreye imfashanyo zirimo imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .