00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za RDC na M23 bubuye imirwano

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 April 2024 saa 01:53
Yasuwe :

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubuye imirwano n’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera mu gitondo cy’uyu wa 30 Mata 2024.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko “ihuriro ry’ingabo za RDC” rigizwe n’igisirikare cy’igihugu (FARDC), ingabo z’u Burundi, iz’umuryango SADC, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro ryagabye igitero ku birindiro byabo guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo."

Bisimwa yatangaje ko abarwanyi ba M23 bafite gahunda yo gusenya ubushobozi bw’ihuriro ry’ingabo za RDC kugira ngo bashyire ku iherezo intambara ribashozaho, bareme umwanya w’imishyikirano izatuma Abanye-Congo bahungiye mu mahanga n’abahungiye imbere mu gihugu bataha.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, mu Saa Yine y’igitondo, yatangaje ko abarwanyi babo bitwaye neza ku rugamba, yerekana ifoto y’imbunda enye za AK-47 yemeza ko bambuye ihuriro rya RDC ndetse n’iy’umurambo w’umusirikare w’iki gihugu gusa yo yaje kuyisiba ku rubuga X.

Yagize ati “Ubu ARC iri kurwanirira, ikanarinda abasivili. Ubunyamwuga bwa ARC buri gukwiza imishwaro ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, urubyiruko, ingabo z’u Burundi n’iza SADC.”

Ingabo za RDC zimaze iminsi zikura intwaro nyinshi ku kibuga cy’indege cya Goma, bigaragara ko ziteguraga gusubukura urugamba.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, amaze igihe kinini agaragaza ko adashobora kugirana imishyikirano n’uyu mutwe witwaje intwaro. Yashakiye ubushobozi hirya no hino ku Isi, yizera ko bwamufasha kuwutsinda, ariko ntibyamukundiye kuko wakomeje gufata ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imbunda Kanyuka yemeza ko abarwanyi ba M23 bambuye ingabo za RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .