00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za MONUSCO zishe abaturage babiri ba RDC, abandi barakomereka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 July 2022 saa 05:59
Yasuwe :

Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bishe barashe abantu babiri ku mupaka uhuza icyo gihugu na Uganda, abandi barakomereka.

Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, yemeje ko ikibazo cyatewe n’abasirikare binjiraga ku Mupaka wa Kasindi uhuza Uganda na RDC, bavuye mu biruhuko.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare bageze ku mupaka, ariko abaturage bari ku mupaka babakiriza induru, cyane ko bamaze iminsi babamagana basaba ko babavira mu gihugu, kubera ko ntacyo babamariye.

Babashinja ko bananiwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kuva mu 1999, nyamara imitwe yitwaje intwaro yakomeje kwiyongera ari nako yica abaturage benshi.

Mu gihe abaturage bavugirizaga induru aba basirikare, humvikanye amasasu, maze abantu bahita bakwirwa imishwaro.

Keita avuga ko aba basirikare ba MONUSCO barashe ku mpamvu zitaramenyekana, abantu bamwe bahasiga ubuzima naho abandi barakomereka.

Yakomeje ati "Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Madamu Bintou Keita, yababajwe bikomeye n’iki gikorwa. Yihanganishije imiryango yabuze abayo kandi yifuriza gukira vuba abakomeretse."

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko abantu babiri ari bo bahasize ubuzima.

Bintou Keita yakomeje ati “Nyuma y’icyo gikorwa kidakwiriye, abagize uruhare muri uko kurasa bamenyekanye ndetse batawe muri yombi mu gihe hategerejwe ibiva mu iperereza ryatangiye ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Congo.”

Ibihugu aba basirikare bakomokamo ngo byahise bimenyeshwa, kugira ngo inzira z’ubutabera zikurikizwe.

Aba bantu bishwe mu gihe Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ubutumwa bw’Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ari i Kinshasa, ndetse ku wa Gatandatu yakiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Bibaye kandi mu gihe abaturage bamaze iminsi bigaragambya bamagana MONUSCO bavuga ko mu myaka isaga 20 ihamaze ntacyo ibamariye.

Mu myigaragambo yabaye mu minsi ishize, abasivili 12 n’abantu batatu barimo abapolisi babiri barishwe, abandi baturage benshi barakomereka.

Mu Mujyi wa Butembo wonyine abo aba bakozi ba MONUSCO baguye, hapfuye abaturage barindwi naho abandi benshi barakomereka.

Bivugwa ko abaturage bambuye imbunda abapolisi ba Congo, barasa ku basirikare ba MONUSCO, na bo barabasubiza bituma hari abahasiga ubuzima.

Ibi byose bikomeje gushyira ihurizo ku hazaza ha MONUSCO muri RDC, ihafite abasirikare basaga 14.000.

Ahazaza ha MONUSCO hakomeje kujya mu kangaratete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .