Ingabo za Monusco zatatanyije abarwanyi ba FDLR bazigabyeho igitero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), zakwiye imishwaro inyeshyamba za FDLR, zigizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubwo zari zagabye igitero ku birindiro byazo muri icyo gihugu.

Iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba ziri hagati y’eshanu n’esheshatu kuri iki cyumweru, ku birindiro bya Monusco biherereye mu gace ka Biakato, mu Ntara ya Ituri ariko nta musirikare wagikomerekeyemo.

Ku wa 28 Ugushyingo muri aka gace hiciwe abantu batatu bari mu bikorwa byo kurwanya Ebola, mu gitero kitigeze kivugwa, bituma Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rifata icyemezo cyo gukurayo abakozi baryo batari abo muri RDC.

Jeune Afrique yanditse ko izo nyeshyamba zatatanyijwe mu gihe hari izindi zisaga 1200 zo muri FDLR zafashwe mpiri n’igisirikare cya RDC mu minsi irindwi ishize.

Izo nyeshyamba zafashwe guhera ku wa 26 Ugushyingo 2019 nyuma y’imirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba z’Umutwe wa CNRD yabereye muri Teritwari ya Kalehe.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Gen Richard Kasonga, yavuze ko icyo ari igikorwa gikomeye kiganisha ku guca intege burundu uwo mutwe w’inyeshyamba no kugarura umutekano hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.

Ibi bigezweho nyuma y’ibikorwa ingabo za FARDC zimazemo iminsi byo guhiga bukware imitwe y’inyeshyamba ikambitse muri icyo gihugu, igira uruhare mu gutezayo umutekano muke no mu karere.

Ibyo bikorwa by’umwihariko umutwe wa FDLR ni umwe mu yahazahariye cyane cyane nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wawo, Gen Mudacumura Sylvestre.

Ingabo za Monusco zakwije imishwaro inyeshyamba za FDLR zirwanira muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza