Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Monteiro, rivuga ko Umujyi wa Bangassou uri kugenzurwa na Minusca nyuma y’uko ku wa Gatanu ihaye nyirantarengwa imitwe yitwaje intwaro.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Imitwe yitwaje intwaro yavuye mu birindiro yari yarafashe ihunga iva mu mujyi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, izindi ngabo za Minusca zavuye mu gace ka Bria zijya Bangassou gukaza ibikorwa by’umutekano n’ibikorwa byo kongera gusubiza ako gace ku murongo no kurinda abasivile.
Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bakoze amarondo ahoraho mu bice bikomeye byo muri Bangassou, ndetse Ingabo za Leta, FACA hamwe na gendarmerie zisubira mu birindiro byazo zari zarataye mu minsi ishize.
Bria ahaturutse ingabo zagiye gutanga umusanzu muri Bangassou hari ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda zirwanisha ibifaru. Zinahafite ibitaro by’icyitegererezo.
Bangassou ni agace gaherereye mu bilometero 750 mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru wa Centrafrique, Bangui. Kari kamaze iminsi 13 karigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro, abaturage badasinzira, abandi baratangiye guhungira mu bindi bice.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!