00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Kenya zoherejwe muri RDC zizatangwaho miliyari 4,5 z’Amashiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 06:13
Yasuwe :

Ingabo za Kenya zoherejwe mu BUrasirazuba bwa Repubulika Iharab=nira Demokarasi ya Congo zizakenera ingengo y’imari igera kuri miliyari 4,45 z’amashilingi mu mzezi atandatu ari imbere nk’uko byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu.

Inteko Ishinga Amategeko yemeje ubusabwe bw’ubutegetsi nyubahirizategeko bwo gutanga ingabo mu mutwe wa gisirikare w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wo gufasha RDC kurwanya imitwe yitwaje intwaro (East African Community Regional Force- Democratic Republic of Congo: EACRF-DRC) nubwo bagaragaje ibibazo by’ubukungu n’umutekano igihugu kirimo.

Mu gihe ingabo za Kenya zamara umwaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakenera gutngwaho agera kuri miliyari 7,2 z’amashilingi.

Ku bw’ibyo hakenewe inkunga yo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ibi bikorwa bigende neza.

Minisiteri y’ingabo ya Kenya yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 131, 68 z’amashilingi mu mwaka wa 2022/2023.
Amafaranga azakoreshwa n’ingabo zoherejwe muri Kenya azatangwa ku bikoresho, ibiribwa n’ibindi.

Icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC kujya kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu biri muri uyu muryango.

Ingabo za Kenya zasanzeyo iz’u Burundi na Sudani y’Epfo nk’uko inkuru ya Daily Nation yabitangaje.

Biteganyijwe ko Uganda izohereza ingabo zayo muri uku kwezi naho Tanzania ikazabikora nyuma.

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakunze kumvikana buvuga k0 budakeneye ingabo z’u Rwanda muri uyu mugambi.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yemeje iyoherezwa ry'ingabo z'iki gihugu muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .