00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Kenya ziyemeje kurwana ku kibuga cy’Indege cya Goma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 01:54
Yasuwe :

Ingabo za Kenya ziri mu mutwe w’Ingabo z’akarere zoherejwe gutera ingabo mu bitugu iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), zashimangiye ubushake bwo kurinda ibice bigize umujyi wa Goma, birimo ikibuga cy’indege.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo umuyobozi w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Major General Jeff Nyagah, ukomoka muri Kenya, yasuye ingabo za Cogo ziri ku rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Yari kumwe n’umuyobozi w’agace ka 3 ka gisirikare mu ngabo za FARDC, Lieutenant General Mbangu Marcel, Umuyobozi ushizwe ibikorwa mu ngabo za Congo, Major General Chico Tshitambwe, n’umuyobozi wungirije w’ingabo z’akarere, Brigadier General Emanual Kaputa.

Minisiteri y’Ingabo ya Kenya yatangaje ko uruzinduko rwe "rwari rugamije kongerera imbaraga ingabo ziri ku rugamba, zirimo gufatanya na EACRF mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije gutsida imitwe itwe yitwaje itwaro muri aka gace."

Yatangaje ko Major General Nyagah "yijeje abayobozi b’urugamba umutekano n’uburyo bwo kurinda Ikibuga mpuzamahanga cya Goma n’ibice bigikikije, ibikorwa remezo by’igenzi n’amarondo agamije gucunga umutekano w’abantu bavanywe mu byabo."

Gen Nyagah yavuze ko ingabo ayoboye zirimo kujya gufasha FARDC mu rugamba iriho.

Minisiteri y’Ingabo ya Kenya yatangaje ko uyu muyobozi yanagiranye inama n’abayobozi ba FARDC i Goma, baganira ku buryo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Uburasirazuba bwa Congo.

Izi ngabo zoherejwe muri RDC mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Ni umutwe umaze gufata ibice byinshi byegereye Goma, ku buryo byakekwaga ko uyu mutwe ushobora kuyigarurira mu minsi mike.

Icyakora, abakurikiranira hafi urugamba bavuga ko M23 irimo kurwana isa n’ishaka gufunga inzira zihuza Goma n’ibindi bice, kuko irimo kugana mu bice bya Masisi.

Gen Nyagah asuhuza abasirikare ba FARDC ku rugamba
Major General Jeff Nyagah yijeje abasirikare ba FARDC kubaba hafi ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .