00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Kenya zigiye kwinjira muri Congo ku mugaragaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Ingabo za Kenya (KDF) kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo zizoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku mugaragaro, gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ubutumire igisirikare cya Kenya cyahaye abanyamakuru, buvuga ko izo ngabo zizahaguruka saa mbili n’igice za mu gitondo mu murwa mukuru Nairobi.

Izi ngabo zigiye muri Congo nyuma y’iminsi bitangajwe ko hari izari zoherejweyo mbere zasubiye muri Kenya mu buryo butamenyekanye, kuko ibiribwa byari kuzitunga byasubijwe inzego zibishinzwe.

Ingabo za Kenya zibaye iza kabiri zigiye kwinjira muri RDC ku mugaragaro nyuma y’iz’u Burundi, zose zigamije gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ingabo za Congo zimaze iminsi zitsindwa umusubirizo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu nyuma yo kubura kw’imirwano mu byumweru bibiri bishize.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC ) wemeje ko ingabo z’ibihugu biwugize zizajya gufasha Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Icyo gihe Congo yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zitazaba mu zizinjira muri Congo kuko icyo gihugu gishinja u Rwanda gufasha M23, ibintu rwo ruhakana.

Ingabo za Kenya zizerekeza muri Congo kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .