Uyu mujyi ufashwe nyuma y’iminsi ingabo za Leta zirwana n’inyeshyamba z’ishyaka TPLF ryari riyoboye Tigray.
Kuri uyu wa Gatandatu, Abiy yatangaje ko ingabo za Leta zigaruriye uwo mujyi nta musivile ubikomerekeyemo.
Yagize ati “Guhera ejo, ingabo zacu zari ziri gupanga uko zigarurira umujyi wa Mekele nta musivile ukomerekejwe. Twabashije kwigarurira uwo mujyi byoroshye nta maraso amenetse.”
Abiy yavuze ko hari ingabo za Leta zari zafatiwe muri uwo mujyi zigera ku 7000 zabashije kubohorwa.
Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byarangiye, igisigaye ari uguhiga bukware abayobozi ba TPLF bakagezwa mu butabera.
TPLF yahoze ari ishyaka ndetse ryamaze imyaka myinshi riyoboye Ethiopia mbere yo gutakaza ubutegetsi mu 2018 ubwo Abiy yajyaga ku butegetsi. Kuri ubu rifatwa nk’umutwe wigometse nyuma yo gusuzugura ibyemezo biturutse Addis Abeba kwa Minisitiri w’Intebe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!