Ingabo z’iki gihugu zimaze iminsi mu bushyamirane hagati yazo n’Ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF)
Lieutenant-General Hassan Ibrahim yatangaje ko ingabo zafashe agace ka Wikro kari mu Majyaruguru ya Mekelle, Umurwa Mukuru wa Tigray, kiyongereye ku yindi mijyi imaze gufatwa.
Bibaye nyuma y’aho Guverinoma ya Ethiopia itangaje ko igiye kugaba ibitero bya nyuma byo kwigarurira Tigray.
Amagana y’abaturage bivugwa ko amaze kugwa muri iyi mirwano mu gihe abandi benshi na bo bavuye mu byabo.
Kubona amakuru y’iyi mirwano bikomeje kuba ingorabahizi kuko ikoranabuhanga ryose mu gihugu rirafunze, imirongo ya telefoni ntiri gukora ndetse na internet yakuweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!