Ni mu murongo w’amasezerano Ethiopia yagiranye n’inyeshyamba za TPLF mu Ugushyingo umwaka ushize, agamije guhagarika intambara yari imaze imyaka hafi itatu.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’Amahanga bwa Amerika, Anthony Blinken yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, bagaruka ku gutaha kw’ingabo za Eritrea.
Blinken kandi yasabye Ahmed korohereza imiryango mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, kugera mu duce dutandukanye twa Tigray aho intambara yaberaga.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo byatangiye gutangazwa ko ingabo za Eritrea zatangiye kuva muri Tigray.
Eritrea ifata TPLF nk’umwanzi ndetse Ethiopia na Eritrea byigeze kurwana mu ntambara hagati ya 1998 na 2000, ubwo TPLF yari iyoboye Ethiopia.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!