Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje ko aya makuru cyahawe n’abayobozi batatu bo muri Amerika batifuje ko amazina yabo atangazwa, avuga ko izi ngabo zizataha mu minsi iri imbere.
Amerika ifite muri Chad abasirikare bo mu mutwe udasanzwe bagera ku 100. Ubutegetsi bw’iki gihugu cyo muri Afurika bwagaragaje ko nta nyandiko zigaragaza impamvu bariyo, bityo ko badakwiye gukomeza ibikorwa byabo ku birindiro by’ingabo z’u Bufaransa i N’Djamena.
Iki kibazo cyagaragajwe na Gen Idriss Amine Ahmed, mu ibaruwa iki kinyamakuru kivuga ko yanyujije mu muyoboro wa dipolomasi usanzwe. Gusa ngo hari urujijo ku cyo Leta ya Chad yifuza, kuko itigeze yerura niba ishaka ko aba basirikare bava muri iki gihugu.
Amerika yateganyije ko bitewe n’uzatsinda amatora, ishobora kuzasubiza ingabo zayo muri Chad, ikavugurura imikorere yayo yo kurwanya iterabwoba muri iki gihugu no mu karere ka Sahel kose.
Iki cyemezo gikurikiye icyo gukura ingabo za Amerika zibarirwa mu 1000 zikorera muri Niger, nyuma y’aho ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’iki gihugu bufashe icyemezo cyo gusesa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yari hagati yacyo na Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!