00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 August 2022 saa 02:56
Yasuwe :

Ku mugaragaro, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Ingabo z’u Burundi zinjiye ku butaka bw’icyo gihugu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, kugifasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Lieutenant Marc Elongo, yatangaje ko izi Ngabo z’u Burundi zinjiye kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Kanama 2022.

Izi ngabo zinjiye muri Congo nk’izigize iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziherutse kwemezwa kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Nkuko tubikesha Ikinyamakuru 7sur7 Congo, izi Ngabo z’u Burundi zizaba zigendera ku mabwiriza y’Igisirikare cya Congo (FARDC), zifite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bagize bati “Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, Ingabo z’u Burundi zinjiye ku mugaragaro muri RDC mu gace gasanzwemo ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo. Izo ngabo kuri ubu ziherereye mu Kigo cy’Imyitozo cya Luberizi.”

Umuyobozi w’Ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro bya Sokola 2, Général Ramazani Fundi, yasabye abaturage gutuza no gufatanya n’izo ngabo kugarura amahoro muri ako gace.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo ariko impande zombi zikaryumaho.

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi (Organisation Initiative pour les droits humains au Burundi, l’IDHB) uherutse gushyira hanze raporo nshya, ivuga ko Ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure, bamaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo raporo ivuga ko izo ngabo zimaze imyaka irenga icumi zambuka umupaka zigana muri Congo, ngo guhera mu kwezi kwa 12 umwaka ushize zongeye koherezwayo ku bwinshi zigamije kurwanya imitwe irwanya Leta ya CNDD FDD mu Burundi nka RED Tabara n’indi.

Carina Tertsakian umwe mu bashakashatsi bakoze raporo yabwiye RFI ko bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo mu ibanga, nubwo Leta y’u Burundi yagiye ibihakana.

Yagize ati “Guverinoma yo yarabihakanye kuva kera ariko ibimenyetso birahari, ntabwo ari ibihuha. Hari ingabo n’imbonerakure zaharwaniye ari na zo zatanze ubuhamya mu ibanga kuko zitemerewe kuvuga kuri ubwo butumwa. Urugero, iyo izo ngabo zambutse zijya muri Congo zisabwa kuvanamo imyambaro ya gisirikare zikambara imyambaro ya gisivile.”

“Ntabwo bemererwa kujyana telefone n’ibindi bikoresho nk’indangamuntu cyangwa ikindi cyagaragaza ko ari Abarundi. Ntabwo bahari mu buryo bwa rusange ariko buri wese azi ko bahari. Ubuhamya burahari, abapfuye barahari kuko hari umubare wa benshi biciwe muri Congo.”

IDHB igaragaza ko guhera mu mpera za 2021, Ingabo z’u Burundi zisaga 1000 zagiye muri Congo mu bihe bitandukanye. Hari abagiye babeshywe ibyo bagiyemo bisanga mu ntambara, abandi bagezeyo bisanga mu ntambara batazi neza.

Iyi raporo ivuga ko hari impuguke za Loni zagaragaje ko amakuru zahawe ahamya ko Ingabo z’u Burundi zagabye ibitero 17 muri Congo hagati y’ukwezi kwa Cyenda mu 2021 n’ukwa Gatatu 2022.

Igisirikare cy'u Burundi cyamaze kwinjira muri Congo mu buryo bwemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .