Nubwo nta tangazo rirasohorwa, Ibiro Ntaramakuru bya Burkina Faso byatangaje ko iki cyemezo cyafashwe muri iki cyumweru kandi Ingabo z’u Bufaransa zikwiriye kucyubahiriza bitarenze ukwezi kumwe.
Kuva Captain Ibrahim Traoré yahirika ubutegetsi ku wa 30 Nzeri mu 2022, umubano wa Burkina Faso n’u Bufaransa ntiwifashe neza cyane ko iki gihugu cyakunze kugaragaza ko kitemera ubuyobozi bw’uyu mugabo.
Ubwo yafataga ubutegetsi, abari bamushyigikiye bigaragambirije kuri ambasade y’u Bufaransa i Ouagadougou, ndetse batera n’ishuri ryabwo mu buryo bagaragazaga ko batagishaka na busa imikoranire n’iki gihugu ubu kiyobowe na Emmanuel Macron.
Burkina Faso ifashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike n’ubundi yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa (Quai d’Orsay) iyisaba guhindura ambasaderi wayo.
Kugeza ubu muri Burkina Faso hari Ingabo z’u Bufaransa zibarizwa mu mutwe udasanzwe, zigera kuri 400. Zageze muri iki gihugu mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!