Indwara itaramenyekana imaze guhitana abasaga 20 muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Côte d’Ivoire yatangaje ko mu gace ka Yérétiélé gaherereye mu Majyaruguru abantu benshi bamaze kwicwa n’indwara itaramenyakana.

Abafashwe n’iyo ndwara barangwa no kubyimba mu maso n’igice cyo hasi, impatwe, kubabara mu gituza, kubyimba inda, umunaniro no kuruka, nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua.

Guhera muri Nyakanga abantu 28 bamaze guhitanwa n’iyo ndwara Yérétiélé. Hashize ibyumweru bibiri nta muntu urahitanwa n’iyo ndwara nubwo hari abandi bakiri mu bitaro bayirwaye.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yamaze kohereza itsinda ry’abakozi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe isuku ndetse n’abaganga kujya gukora isuzuma ngo hamenyekane iyo ndwara ndetse hashakwe n’uburyo bwo kwirinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza