Indege ya Ethiopian Airlines yafashwe n’inkongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Indege ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya Ethiopian Airlines yafashwe n’inkongi iri ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Shanghai Pudong (PVG) giherereye mu Bushinwa.

Iri sanganya ryabaye ku wa Gatatu, tariki ya 22 Nyakanga 2020. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777-F60 yaherukaga gukora urugendo ruva ku Kibuga cy’Indege mu Bubiligi.

Byari biteganyijwe ko ikora urugendo rwerekeza mu Mujyi wa Sao Paulo no mu wa Santiago muri Chile ariko inyuze i Addis Ababa ndetse yafashwe n’inkongi aho yari iri gushyirirwamo imizigo.

Amashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa yerekana imyotsi icumba iva aho wakwita mu gihimba cy’indege (fuselage) hejuru y’ahabikwa imizigo.

Aerotime dukesha iyi nkuru yanditse ko umuriro wari utangiye kuba mwinshi wazimijwe n’inzego zishinzwe ubutabazi.

Ingendo z’indege zagombaga gusorezwa kuri Shanghai Pudong International Airport zahise zimurirwa kuri Shanghai Hongqiao International Airport (SHA).

Nta bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka ndetse hahise hatangizwa iperereza rigamije kureba icyaba cyayiteye.

Indege ya Ethiopian Airlines yafashwe n’inkongi igeze mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .