00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege y’igisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 02:55
Yasuwe :

Indege y’igisirikare cya Uganda (UPDF) yakoreye impanuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ihitana abari bayirimo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Felix Kulayigye yahamirije Reuters ko impanuka yabaye, gusa yirinda kuvuga umubare w’abayiguyemo.

Hari ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje ko haguye indege ebyiri za kajugujugu zishobora kuba zaguyemo abantu 22 barimo abasirikare.

Ingabo za Uganda zigiye kumara umwaka muri Congo mu bikorwa bigamije guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Perezida Museveni akaba ari na we mugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yashyizeho akanama gashinzwe gucukumbura uburyo n’impamvu y’ihanuka ry’iyo kajugujugu.

Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Okidi, ni we uzaba ayoboye iryo tsinda nk’uko byavuzwe mu itangazo ryanyujijwe kuri radio ku mugoroba washize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .