Indege itwara ibikoresho bya Perezida wa RDC yabonetse yakoze impanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Ibisigazwa by’indege y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo itwara ibikoresho bya Perezida yabonetse yakoze impanuka mu Ntara ya Maniema.

Amakuru atandukanye ava mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko hari abantu batandukanye bari bari muri iyo ndege bapfuye barimo n’umushoferi watwaraga Tshisekedi.

Umujyanama wa Félix Tshisekedi , Vidiye Tshimanga yabwiye Jeune Afrique ko indege yagaragaye mu gace ka Punia gaherereye muri Maniema yakoze impanuka.

Indege yahagurutse i Goma ahagana saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane igiye i Kinshasa irimo abantu umunani.

Nyuma y’iminota 59 ihagurutse, yatakaje itumanaho n’abashinzwe gukurikirana indege ku kibuga cy’indege.

Mu bo bivugwa ko bapfuye harimo umushoferi wa Tshisekedi ndetse n’umwe mu bagize Guverinoma utatangajwe.

Indege yahanutse ubwo yari isubije i Kinshasa ibikoresho byifashishijwe mu ruzinduko Tshisekedi amaze iminsi akorera mu burasirazuba bw’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .